in

Wakanda summer pool party – igitaramo cyateguriwe urubyiruko mu rwego rwo kwishimana no gusabana

Wakanda Summer Pool party ni igitaramo cyateguwe na Rwagaju Paul. Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo byitezweho kuzitabirwa nabantu benshi dore ko kibaye mu gihe abanyeshuri benshi bari mu biruhuko (summer vacations). Iki gitaramo kizabera i Gacuriro ahitwa ROUGE BY DESIR ku wa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 guhera saa yine za mu gitondo (7AM) kugeza saa moya za nimugoroba (7PM).

Nkuko Rwagaju Paul wateguye iki gitaramo yabitangarije YEGOB yatubwiye ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kwishimana n’urubyiruko ruri mu biruhuko ndetse akaba afite na gahunda yo gufatikanya narwo kuzamurana muri gahunda zo kwiteza imbere hagati yabo. Paul yakomeje atubwira ko muri icyo gitaramo hazaba harimo abahanzi bafite talents bakiri bato bazataramira abantu bose bazitabira iki gitaramo; muri iki gitaramo kandi hazaba hari ba gafotozi (photographers) bazafotora buri wese uzabyifuza mu bazitabira iki gitaramo.

YEGOB twagize amatsiko yo kumenya impamvu iki gitaramo cyahawe izina rya WAKANDA SUMMER POOL PARTY maze twegera Rwagaju Paul nawe mu magambo ye bwite agira ati: “Guhitamo kuyitirira WAKANDA byavuye ku izina rya film y’abanyamerika b’abanyafurika yitwa black panther kuko yakunzwe ahanini n’urubyiruko; muri iki gitaramo nabwo tuzayerekana”. Paul yakomeje agira ati:“Twahisemo gufatanya n’abahanzi nka Benny Gash uzwi ku ndirimbo yitwa Big Crush na Henzo uzwi ku ndirimbo yitwa Kibamba n’izindi zitandukanye hamwe numu DJ ubisobanukiwe ariwe DJ Junix; Itike imwe igura amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw). Ushaka itike yayibona aha hakurikira: muri Kigali Heights (Floor 2) cyangwa agahamagara 0786156300; muri KLab muri Floor 6 cyangwa agahamagara 0784403223; ndetse no muri City plaza. Hari nubundi buryo umuntu yahabwa itike ye ahamagaye kuri 0786156300”.

Amwe mu matike ya Wakanda summer pool party

Ku bindi bisobanuro bijyanye n’iki gitaramo mwahamagara 0786156300

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwatubyaye Abdul yagaragaye asomana n’umukunzi we mu buryo buteye ubwoba (VIDEO)

Young Grace n’umukunzi we mu buryohe bw’urukundo ku mazi (AMAFOTO)