in

Waba warazengerejwe n’impumuro mbi yo mu kanwa?menya ikibitera n’uko wabirwanya.

Impumuro mbi mu kanwa (cg halitosis) ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira abantu batandukanye. Guhumura nabi mu kanwa bibangamira ubifite, kuko igihe avuze, asetse yewe n’iyo ahumetse abandi bipfuka ku munwa, bikaba byatera ipfunwe ndetse no kudashaka kujya mu bandi ku bifite.

Akenshi iki kibazo giterwa na bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa, zigasya ibyo uba wariye, nuko bigatanga impumuro itari nziza mu kanwa. Ubwinshi bw’izi bagiteri bushobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Iyo ubushije kumenya izi mpamvu bigufasha kwirinda ko bagiteri zaba nyinshi mu kanwa, bityo ukaba urwanyije impumuro mbi .

Impamvu 5 za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa:

1.Isuku nke y’amenyo

Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.

Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, bagiteri zitangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y’iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.

Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).

2.Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa

Uduce tw’ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.

Iyo umaze kurya, hari uduce tw’ibiryo dusigara hagati y’amenyo, ahegereye ishinya cg se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.

Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z’ishinya.

Hari ubwoko bw’ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa. Tungurusumu n’ibitunguru biri mu byongera iyi mpumuro mbi.

Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y’igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cg ibitunguru.

Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n’amafi , imboga zimwe na zimwe nk’amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.Pome n’ibindi birimo vitamini C bifasha gusukura mu kanwa no gutuma bagiteri zitiyongera

3.Ibibazo mu rwungano ngogozi

Ibibazo bitandukanye by’igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa.Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa harimo indarwa yo kugaruka kw’ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n’ikirungurira, ukumva mu mihogo cg mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa bitera impumuro mbi.

Ubushakashatsi buheruka, bwerekana ko bagiteri zitera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.

4.Amata

Amata n’ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n’izindi ntungamubiri dukenera. Gusa ni kimwe mu bitera guhumura nabi mu kanwa.

Mu mata habonekamo aside amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk’uw’ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.

Uburyo ushobora kurwanya impumuro mbi mu kanwa.

Niba uri ahantu utashobora koza amenyo nyuma yo kurya, gerageza urye shikarete (chewing gum), ni byiza kurya izitarimo isukari, byibuze nyuma yo kurya iminota 5.

Amazi asukura mu kanwa avanamo bagiteri, ndetse agatuma amacandwe akorwa cyane. Gerageza kunywa amazi kenshi uko ubishoboye ku munsi.

Isuku ihagije mu kanwa ni ngombwa, ugomba koza amenyo byibuze 2 ku munsi. Ni ngombwa kandi koza ururimi ariko udakubyeho cyane.
Kwibanda ku biryo bikungahaye kuri vitamin C, bituma bagiteri zitabasha gukurira mu kanwa.

Ugomba guhindura uburoso bw’amenyo byibuze nyuma y’amezi 3.
Mu gihe ufite ikibazo cy’amenyo ugomba kugana muganga w’amenyo akaba yagusuzuma hakiri kare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batangariye uyu mugore waheze mu byuma by’urugi(griyaje)agerageza gucakira umugabo we wasambanaga n’ihabara.

Zimwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma umukobwa /umugore abura imihango.