in

Waba uramukanye umunabi mu gitondo?ibi bintu ubigerageje byagufasha.

Ushobora kumva ufite umunabi mu gitondo ukibyuka,ndetse ukibaza uburyo wawugabanya.Iyi nkuru nicyo igiye kugarukaho.

1.Gerageza kumva umuziki

Kumva umuziki ahanini utuje byagaragaye ko ari bimwe mu bifasha umuntu gusubira mu mutuzo ndetse bikanafasha umubiri gukora neza. Icyo usabwa hano ni ukumva umuziki wihitiyemo, ujyanye n’ibyo ukunda ndetse niba bishoboka ushake umuziki ujyanye n’ibihe urimo. Niba uri kwibuka ibihe bibi byahise wumve umuziki ujyanye nabyo.

Uko uwumva ugenda wumva utuje nubwo hari igihe iyo ukiwumva umunabi wiyongera ariko uko ugenda umenyera wumva ubaye neza. By’umwihariko imiziki izwi nka “musique classique” kuyumva iminota byibuze 10 birahagije gutuma wumva utuje.

2.Gerageza gusohoka utembere

Gutemberera ahantu hari akayaga keza nko mu gashyamba, ureba ibyaremwe, wumva amajwi y’inyoni, bizagufasha kumva utuje kandi unezerewe. Ubushakashatsi bugaragaza ko gutemberera mu gashyamba bituma umusemburo wa cortisol ugabanyuka, bikagabanya inshuro umutima utera, bikagabanya umuvuduko w’amaraso byose bigira uruhare mu kugira umunabi.

Rero niba wabyutse nabi gerageza utemberere mu gashyamba cyangwa se isumo ry’amazi. Ndetse niba bigushobokera gerageza gutera ubusitani aho utuye, maze uko ubyutse ubutemberemo witegereza uburabyo burimo. Bizagufasha gusubira neza

3.Ibaze ikibigutera

Nubwo ahanini ushobora kubiburira igisubizo, gerageza wibaze uti “ariko ubundi ibi byatewe n’iki, byaje bite, habaye iki”? Uko ubyibaza niko umubiri wawe n’intekerezo bizagenda bigira ubutumwa biguha. Nusanga ukeneye kuruhuka, uzahite ubikora, niba ari uwo mwagiranye ikibazo, umusange mugicoce kiveho, niba ari indi mpamvu usanze ibigutera ushake uko wayikuraho (niba ari impamvu yakosoka).

4.Gerageza kongera ubusabane

Akenshi mu gihe ufite umunabi kuba uri kumwe n’inshuti ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagufasha. Aho mwahurira hose, haba mu gusangira icyo kunywa, gukina imikino runaka nk’amakarita, tenisi, mbese imikino ikwemerera kuyikina unaganira, n’ubundi buryo bwose mwahuramo, ni ingenzi mu gutuma umunabi ugabanyuka.

5.Ba umunyembaraga

Usanga ahanini abantu baba abanyembaraga ndetse biyumvamo akanyabugabo babasha guhangana n’umunabi kurenza abandi usanga ari inabute mu bintu byose ndetse batigirira icyizere. Niba ari ibyagutesheje umutwe reba ibyo Wabasha guhangana nabyo ubikureho. Niba ari umunyamuryango urwaye bikaba byahinduye zimwe muri gahunda zo mu rugo, gerageza kuba aho Atari. Ndetse no kubyuka ku gihe ni bimwe mu byagufasha guhangana n’umunabi

6.Kora icyo umunabi ugutegeka

N’ubwo bishobora kumvikana ukundi kuntu ariko, hari ibyo umuntu uwufite aba yumva yakora nko gusakuza cyane, kurira se, gukankamira abantu, gushwanyaguza ibipapuro, n’ibindi binyuranye. N’ubwo byafatwa nko kwangiza ariko nabyo birafasha. Icyo ubona ko kitabangamira abandi kandi kikaba atari ukwangiza wagikora mu gihe wumva aricyo cyatuma utuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yabiciye bigacika muri iki cyumweru

Bwa mbere Papa Sava avuze ku mukunzi we| Bagiye gukora ubukwe vuba| Kashi zarabonetse