in

Wa muzunguzayi waciye ibintu acururiza isenene mu ndege umva icyabimuteye.

Umwuka wabaye mubi mu kigo cya Uganda gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Uganda Airlines ubwo indege yayo ya Airbus 330-800Neo yari imaze kwinjiramo umuzunguzayi wacuruzaga isenene, iri hafi kwerekeza i Dubai.

Aka gashya kabaye mu gitondo cy’uyu wa 27 Ugushyingo hari abo kashimishije, basaba ko mu mafunguro abakozi bo mu ndege bategurira abagenzi, bajya bashyiramo isenene cyane ko ari ikiribwa gikunzwe cyane i Kampala.

Ku rundi ruhande, hari abo byababaje bibaza ukuntu uyu muzunguzayi yinjiye mu ndege, agateza igisa n’akavuyo. Byatumye Minisitiri w’ubwikorezi, Gen. Katumba Wamala ategeka ko aba bakozi birukanwa ku kazi kabo.

Nyuma y’aho, uyu muzunguzayi byamenyekanye ko yitwa Paul Mubiru yafashwe amashusho, asoma urwandiko rusobanura uko yinjiye mu ndege, avuga ko yateguraga ka videwo k’urwenya ko gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa Tiktok.

Paul Mubiru yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Uganda Airlines ariko Thadeus Musoke uyoboye ishyirahamwe ry’abacururiza muri Kampala yatangaje ko aramufatira ibihano.

Musoke yagize ati: “Ni gute umuntu nkawe akora ibintu nka biriya? Ntabwo yabura guhanwa kubera ko yananze kumva inama z’abacuruzi bagenzi be, n’iz’abakozi b’ikigo bamubujije gucururiza isenene mu ndege.”

Mu gihe Musoke n’abandi bafatanyije kuyobora iri shyirahamwe barakora inama igamije gushakira ibihano Mubiru, ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili cyasabye ko hakorwa iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: M. Irene yakoreye ibidasanzwe umwana wo ku muhanda

Umunya Portugal w’uburanga ugiye kurushingana n’umukinnyi w’umunyarwanda(amafoto).