in

Wa musore w’ibiro 25 n’umukunzi we ufite ikibuno kinini bakoze agashya kuri Saint Valentin (AMAFOTO)

Umusore witwa Moussa Sandiana umaze kuba ikimenyabose kubera uburyo ateye ndetse n’umukobwa bakundana w’ikizungerezi kandi munini, biravugwa ko kuri Saint Valentin uyu musore yajyanye uyu mukobwa kumwereka iwabo baratangara.

Uyu musore ufite ubugufi budasanzwe amaze kwamamara kubera gukundana n’umukobwa nawe ufite ikibuno n’imiterere bidasanzwe, bivugwa ko umugabo afite ibiro 25 naho uyu mukobwa we akaba afite ibirenga 100 ari nayo mpamvu ababyeyi be batunguwe.

Ku munsi wa Saint Valentin, uyu musore yagiye kwerekana uyu mukobwa bakundana iwabo mu muryango aho nabo batunguwe n’ingano y’ikibuno cy’uyu mukobwa uzwi ku mazina ya EUDOXIE YAO.

Ikinyamakuru worldtodaynews dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu musore basigaye bahimba akazina ka Grand P mu butumwa yageneye umukunzi we ku munsi w’abakundana yagize ati “Ndagukunda cyane, ndabikubwiye, kandi ndabisubiramo, amagambo yanjye arabigaragaza”.

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko bizahora gutya ubuziraherezo nzicuza ijoro rizarenga ntari kumwe nawe, kandi buri gitondo ndashaka ko izuba ryaka rizajya rirasa uri mu maboko yanjye….”

Uyu musore ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwa ko yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, aho umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nk’uwagwingiye, imisatsi ye irapfuka, agira umutwe muto, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore:Rihanna yafotowe yakuyemo imyenda yose asigaranye umwenda w’imbere gusa.

Barack Obama yasangije abantu ifoto iteye ubwuzu y’umuryango we.