in

Wa mukobwa warangije kaminuza wafotowe azenguruka umujyi wose afite itangazo risaba akazi ibyamubayeho nyuma ni igitangaza gikomeye.

Mu nkuru yacu yatambutse twabagejejeho uburyo umukobwa ufite impamyabushobozi ya Kaminuza yagaragaye mu mujyi wo muri Nigeria azenguruka atwaye icyapa cyanditseho ko ashaka akazi,kuri ubu yatangaje ko yabonye akazi keza cyane.

Mu nkuru ya Legit ivuga ko umukobwa wabitinyutse ubu afite akazi keza nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa witwa Praise Atakele yari yagiye ahagaragara muri Werurwe 2021 ubwo yafatwaga afite ikarito yayikozemo icyapa ayifata mu ntoki mu mihanda ya Abuja asaba akazi. Ku wa kabiri, 20 Mata 20221, Atakele ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu itumanaho no kwamamaza, yasangije abantu ifoto yo mu biro yicayemo yambaye imyenda y’akazi amwenyura.

Nyuma yo gutinyuka agasaba akazi abinyujije mu cyapa yahagararanye ku muhanda, amakuru avuga ko ibigo bimwe byamwegereye nyuma y’uko inkuru ye imaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihererekanya. Ntabwo ariko yavuze isosiyete runaka yamukoresheje. Atakele wishimye, yakomeje ashimira abantu bose bagize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi bagize uruhare mu gutumbutsa ifoto ye hirya no hino akabona akazi keza.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “Ndashaka kuvuga byinshi, gusa ndashimira Imana ihe umugisha abantu bose bashyize ifoto yanjye kuri Twitter bakajya babimenyesha ababasha kumpa akazi, bashyize inkuru yanjye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no ku masosiyete yangezeho. Mwarakoze ku bw’umutima witanga. Amakuru meza, amaherezo nabonye akazi!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe:Umugabo yaciwe ubugabo bwe n’udusabo tw’intanga babiha ingurube azira gushaka gusambanya mubyara we ku ngufu.

Mu mafoto :Reba inkumi y’ikizungerezi irimo kuvugwa mu rukundo na Njuga.