in

NDASETSENDASETSE

Wa mukobwa ukundana n’umusore w’umusizi yahishuye ko yarize ubwo yamutereraga ivi|Ibitangaje ku rukundo rw’iyi couple.

Iyi couple y’umusizi Tuyisenge na Jeannette ni imwe mu macouple akomeje kugaragaza udushya dutandukanye harimo uburyo bagaragarizanya urukundo, ndetse n’imitoma irenze cyangwa se ihanitse yuje inganzo yubusizi uyu musore agenda akoresha ataka umukunzi we.

Hashize iminsi bagirana ibiganiro bitandukanye ,kuri channel za Youtube zitandukanye,NYUMA y’uko uyu musore yambitse impeta Jeannette ,akamusaba kumubera umugore.Kuri ino nshuro bagiranye ikiganiro na Chita Magic TV, aho uyu musore w’umusizi yatangiranye inganzo ye,ndetse akomeza anataka umukunzi we.Nyuma Jeannette yaje gukomoza kuburyo byamugendekeye mu ijoro yambikiwemo impeta.

Yagize ati:”Fiance wanjye yarandijije ubwo yantereraga ivi,yari yarambwiye ko atapfukama ngo atere ivi.byarantunguye ,nagize ubwoba.”

Iyi couple ikomeza ivuga ko ubukwe bwabo barimo kubutegura mu minsi ya vuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NTIBISANZWE:Ibiheri byibasiye abari mu bwato bw’itambara bwa USA birabarumagura bamwe babusohokamo.

Nyina wa Justin Bieber yahishuye uburyo yicwa n’agahinda gakomeye iyo yibutse uburyo yari agiye gukuramo inda y’uyu muhungu we.