Connect with us

Izindi nkuru

Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane

Published

on

Mu minsi ishize twababwiye inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Ishimwe Josiane wari ufite uburwayi bukomeye butuma atava aho yari aryamye ndetse n’umubiri we ukaba wari warafashe ku gisasiro yari aryamyeho dore ko yari amaze hafi umwaka wose aryamye ahantu hamwe. Iyi ni inkuru dukesha Afrimax Tv. Bwa mbere ubwo Afrimax Tv yasuraga Nyirakuru wa Josiane ari nawe ubana na Josiane agakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, yagaragaje agahinda kenshi n’intimba afite kubera umwuzukuru we ufite uburwayi bukomeye icyo gihe yaraturitse ararira asaba abagiraneza ko bamufasha akabasha kuvuza umwuzukuru we. Ntibyateye kera kuko uyu mubyeyi yabonye abagiraneza batandukanye bamutera inkunga kuri ubu Josiane yajyanywe ku bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ubwo Afrimax Tv yamusuraga bwa kabiri, uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no kuba yarabonye abagiraneza n’abaterankunga batandukanye bakamufasha akaba yarabashije kujyana umwuzukuru we kwa Muganga.  Uyu mubyeyi yashimye Imana cyane anashimira Afrimax Tv yamukoreye inkuru yabashije gutuma abona ubufasha akabasha kujyana Josiane kwa muganga. Nubwo Josiane ari kwa muganga ariko nyirakuru we yavuze ko hari ubundi bufasha akeneye bwo kumuvuza akabasha gukira burimo kugura imiti n’ibindi bikenerwa bityo akaba yongeye gutanga numero ye ya telefone (0789020919) ku bashaka kumuvugisha no kumuha ubundi bufasha.

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar