in

Wa mugabo wahawe umutima w’ingurube yitabye Imana ku myaka 57

David Bennet w’imyaka 57 wabaye umuntu wa mbere ku Isi watewemo umutima w’ingurube yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri mu bitaro bya Kaminuza ya Maryland (University of Maryland Medical Center) aho yari ari kuvurirwa.

Kuri uyu wa Gatatu, Taliki 9 Werurwe 2022 nibwo ibitaro bya kaminuza ya Maryland byatangaje iyi nkuru y’akababaro y’urupfu ry’uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko.

David Bennet  yitabye Imana kuwa kabiri tariki ya 8 Werurwe aho yari arwariye, nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo ntago hatangajwe icyateye urupfu. Gusa ariko hari hashize igihe gito abaganga batangaje ko ubuzima bwe butameze neza nk’ibisanzwe.

David Bennet Jr umuhungu w’uyu mugabo yashimiye ibitaro byafashije Papa we, ndetse no kuba barakoze ibishoboka byose bareba ko batabara umubyeyi we.

David Bennet wo muri leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka watewemo umutima w’ingurube wahinduwe, igikorwa cyakozwe n’itsinda ry’abaganga bo mu bitaro bya kaminuza ya Maryland (University of Maryland Medical Center).

Hari hashize imyaka itari mike, abaganga bakoraga ubushakashatsi harebwa ko umunsi umwe hakoreshwa ingingo z’inyamaswa zigaterwa mu muntu mu rwego rwo gusimbura ingingo runaka z’umubiri w’umuntu zidakora neza.

David Bennet akaba yitabye Imana nyuma y’amezi abiri atewemo umutima w’ingurube.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yashyize hanze urutonde rw’abagabo yaryamanye nabo akanabanduza SIDA guhera 2017

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka ndimbati yatawe muri yombi