Inkuru rusange
VIDEO: Umubiligi yasohoye filime icukumbuye ku muco wo ‘kunyaza’

Umubiligi witwa Olivier Jourdain yasohoye filime yise ‘Sacred Water’[Amazi y’Ibanga] ivuga mu buryo bucukumbuye ku muco wo ‘kunyaza’ utanga ibyishimo ndengakamere ku mugore mu mibonano mpuzabitsina.
Olivier Jourdain afite imyaka 35 y’amavuko, ni umuhanga mu bya sinema ariko yize itangazamakuru anahabwa amahugurwa yisumbuye muri kaminuza mu ishami ry’Ubumenyamuntu [Anthropology].
Yabwiye IGIHE ko yakoze filime mbarankuru ‘Sacred Water’ agamije kuvumbura no kwerekana ubukungu buhishe mu muco nyarwanda by’umwihariko no gusangiza amahanga umuco wo ‘kunyaza’ wihariwe n’Abanyarwanda.
Kunyaza ni iki?
Ubundi kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byishimo aba yatewe n’umugabo. Bisobanuye ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko bizanwa n’ibyishimo aba yatewe n’uwo bakorana imibonano bitewe n’uburyo abimukoreramo.
Yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime mu mwaka wa 2010, ubwo yari yaje mu Rwanda kuhakorera undi mushinga wa filime ngufi. Ni umuco yavumbuye biturutse ku nshuti ye yabonye yanitse ibiryamirwa mu gitondo agira amatsiko amuba ibyabaye ‘undi amusubiza gihanzi amusobanurira uko amazi yamenetse ku buriri’.
Ati “Naje inaha, icyo gihe nakoreraga umuryango udaharanira inyungu hanyuma rimwe mbyutse mbona umugabo w’inshuti yanjye yanitse matela ayumutsa. Namubajije impamvu arambwira ati ‘abazungu ntabwo muba muzi ibintu’. Mu by’ukuri yansobanuriye adakoresheje imvugo y’urukozasoni ahubwo yakoresheje umuvugo ansobanura ko byabayeho kera no kuva mu gihe cy’abami’.
Jourdain yahise afata umwanzuro wo gukoramo filime, yatangiye uyu mushinga muri 2013 awumaraho umwaka wose. Ati “Nayikoze mu byiciro bibiri, bigabanyije mu mezi atandatu. Mu by’ukuri byabaga bigoye kuko hari igihe twazaga kureba umuntu ngo atuganirize wenda akatubwira ngo muzagaruke ukwezi gutaha. Byantwaye umwanya munini, nakoresheje amezi atandatu gufata amashusho gusa hanyuma n’andi mezi ane yo kurangiza umushinga.â€
Iyi filime igamije iki?
Yasobanuye ko filime ye itagamije kwigisha ubusambanyi no gusakaza ubutumwa bw’urukozasoni ahubwo ko ifite icyerekezo kizima mu kwerekana ubukungu buhishe mu muco w’u Rwanda.
Ati “Ntabwo ari ubusambanyi na gato, twakoreshejemo ubusizi n’urwenya bivanze mu gufasha abantu gusobanukirwa neza ibijyanye n’uwo muco. N’abanyamahanga barabyishimiye kuko urebye ni uburyo bwo guhererekanya umuco hagati y’abantu batandukanye.â€
Yongeraho ati “Igitekerezo gikubiyemo ni ukwigisha abantu ko bakwiye kudahindagurika ahubwo ko bakwiye gukomera ku muco wabo, niba uri umubiligi komeza ube umubiligi, niba uri umunyarwanda komera ku bunyarwanda ntiwigane abandi.â€
Mu by’ingenzi bikubiye muri filime ye ngo ni ukwigisha abagabo uburyo bakwiye gukoresha ngo bashimishe abagore buri wese mu muco w’igihugu cye. Yavuze ko uyu muco wabera isomo abo mu bindi bihugu bakanavumbura ko umwihariko Rwanda rufite.

Gufata amashusho byari ingorabahizi
Muri iyi filime, Olivier Jourdain yakoreshejemo umunyamakuru Dusabe Vestine usanzwe akora ibiganiro kuri Radio Flash kuri iyi ngingo. Uyu ni na we wamufashaga mu biganiro n’abagore bavuga ibyo ‘gukuna’, ‘kurangiza k’umugore’ n’ibindi byose kuri iyi ngingo.
Yavuze ko icyamugoye cyane ari ugufata amashusho by’umwihariko ibice birimo abagore n’abagabo bari mu buriri bavuga ku rukundo.
Yagize ati “Icyangoye cyane ni ukwigisha abantu uko bakwitwara imbere ya camera kuko ntabwo bari basanzwe ari abakinnyi ba filime, ikindi cyari kigoye ni uburyo bwo kumvisha abantu ko bakwiye kukuganiriza ku buzima bwabo bwite. Urabona hari igihe twafataga amashusho y’abantu bari mu buriri [ariko batari mu gikorwa] ahubwo baganira ku rukundo.
Yongeraho ati “Njye nifashishije Vestine, akora kuri Radio Flash , we yakoreshaga amagambo benshi badasanzwe bavuga byeruye bigatuma batagira ubwoba bwo kubivuga imbere ya camera.â€
Mu bushakashatsi yakoze yasanze umuco wo kunyaza wihariwe n’u Rwanda na bimwe mu bihugu bihana imbibi ariko cyane cyane mu baturage bari hafi y’imipaka.
Ati “Ndatekereza ari u Rwanda gusa n’abantu batuye mu bihugu bihana imbibi ariko ku mipaka gusa. Ubundi biriya ndakeka bikorwa n’abantu bose ku Isi ariko ni umwihariko ku Rwanda, ni nk’imbyino urabona buri gihugu kiba gifite umwihariko mu kubyina ku buryo biba bitoroshye kuba wasanga abanyamahanga bazi kubyina nk’Abanyarwanda, ni umwihariko mu muco wa hano.â€
Jourdain yakoreye igihe kinini Televiziyo y’u Bubiligi hanyuma mu mwaka wa 2009 yinjira mu byo gukora filime. ‘Sacred Water’, ni yo filime ya mbere akoze nini kandi iremereye kurusha izindi.
Imirimo yo kuyitunganya yamutwaye ama-euro ibihumbi 25. Iyi yerekwa abantu batoranyijwe, arateganya ko mu mwaka wa 2017 azayerekana mu buryo bwagutse mu Budage hanyuma ahagana muri Gashyantare 2017 akazaza kurekana i Kigali.


-
Hanze21 hours ago
Rihanna yagaragaye mu mwambaro ukojeje isoni arimo kwishimira irahira rya Perezida Joe Biden
-
Imyidagaduro14 hours ago
Impamvu Mwiseneza Josiane adakora ubukwe yamenyekanye
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagiriye inama abakobwa bakunda abasore bameze nka The Ben nyamara bo batameze nka Pamella
-
Imyidagaduro18 hours ago
Dore ubutumwa wa munyamakuru wa RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma yagenewe n’abafana be
-
imikino19 hours ago
Sadate yakijweho umuriro asabwa gutanga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yemereye abakinnyi b’Amavubi
-
Inkuru rusange11 hours ago
Mama wa Christopher yitabye Imana
-
inyigisho13 hours ago
Ukuyemo amafaranga, reba ibindi bintu abakobwa babanza kureba ku basore mbere yo kubemerera urukundo.
-
inyigisho23 hours ago
Wari uzi ko hari uburyo bwihariye ukwiye kwambaramo mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe mu rugo?
Muduhe link ta video yose
Muduhe link ya video yose cg muyimpe via whatsapp 072202007