in ,

Video: Igitego APR FC yatsinze Rayon Sports cyatsindishijwe intoki

Rutahizamu wa APR FC Issa Bigirimana, yeruye avuga ko igitego yatsinze cyahaye intsinzi ikipe ya APR FC bakina na Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona yagitsinze n’ukuboko kandi abyemerera itangazamakuru 

Iki gitego nticyavuzweho rumwe n’abantu bose kuko bamwe bavugaga ko ari umutwe abandi bati ni intoki, Issa akaba yakuyeho urujijo avuga ko umupira wakoze ku mutwe no ku kuboko.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango, yavuze ko bitamutunguye ahubwo yahoze yifuza gukora ibyo abakinnyi bakomeye ku isi bakoze batsinda igitego cy’intoki kikemerwa none yakabije inzozi yarose akiri umwana.

 

Dore ikiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru

Yagize ati” burya ikintu batamenye ni kimwe mu mupira, kiriya gitego nagitsindishije ubwenge bwanjye, nagitsindishije umutwe bijyanye byose n’akaboko. Byose byari mu byiyumviro byanjye igihe cyose maze ku isi, nibaza ukuntu nakora ibintu byakozwe n’abasitari bakomeye ku isi barimo Ronaldo n’abandi bakinnyi benshi ku isi bakomeye batsinze ibitego by’intoki bikemerwa…

“Nanjye nakomeje nifuza igihe nazatsinda igitego abantu bose bakibaza uko nagitsinze”

“Njyewe byaranejeje cyane kuko nahise njya mu bihangange ku isi byatsinze ibitego n’akaboko bikemerwa.”

Dore ng’iyi Video y’igitego Issa yastinze Rayon kigahesha intsinzi APR:

Nawe se urabona yaragitsindishije intoki koko nk’uko abyivugira ?

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iby’umufaransa Antoine Griezman muri Manchester United byafashe indi ntera

Ikipe ya Arsenal n’abafana bayo kuri ubu bari mu gahinda gakomeye