Vata imbavu wisekere: Big Boss yagotomeye indangururamajwi aziko harimo agasembuye🤣 (video)

Umugabo umaze kumenyekana cyane hano ku Rwanda ku izina rya Big Boss yakoze agashya ubwo yari mu kiganiro yitiranya indangururamajwi (micro) n’agacupa ka Mitsingi maze akubita ku munwa aza gutungurwa no kumva nta gasembuye kamanuka. Ni mu kiganiro uyu mugabo yari yagiranye na YAGO TV SHOW aho yari amaze no guhabwa amafaranga yagenewe n’abakunzi be.

Nkuko amashusho yashyizwe kuri YAGO TV SHOW abigaragaza, Big Boss yitiranyije indangururamajwi (micro) n’agacupa ka Mitsingi yararimo kunywa nyuma aza kwisanga yashyize ku munwa micro yari afite. Nyuma yo kubona ko nta gasembuye kamanutse mu muhogo, uyu mugabo yahise yigarura maze areba ku gatebe kari iruhande rwe azamura agacupa ka Mitsingi maze yica icyaka.

Big boss areba indangururamajwi
Yahise ayishyira ku munwa
Nyuma yo kubona ko nta gasembuye kamanutse mu muhogo, Big boss yahise areba ku gatebe kari ku ruhande rwe rw’ibumoso azamura agacupa ka Mitsingi ashyira ku munwa

Dore uko byari bimeze mu mashusho:

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

145 Points
Upvote Downvote

Abanyamakuru bakomeye b’imikino baturitse bararira ubwo bogezaga umupira| Menya icyabiteye (video)

Umukwe wa wa mugeni warajwe muri stade avuze byinshi ku byabaye| Ababemereye ubufasha n’ibindi