inyigisho
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
Gusomana ni kimwe mu bikorwa biranga abakundana ndetse bikaba binafabafasha kubaka urukundo rwabo gusa hari inyungu nyinshi ziva muri iki gikorwa nkuko Arizona state university ibitangaza.
Niba utajya usomana n’umukunzi wawe rero aha, hari impamvu 4 zagaragajwe n’abashakashatsi zikwiye gutuma uzajya usomana n’umukunzi wawe ndetse ukanabikora kenshi.
Nubwo kandi abantu bafata ugusomana mu buryo butandukanye, bamwe bagasomana bitabari ku mutima, abandi bagasomana kubera kumva basomana gusa, ariko igikorwa cyo gusomana kigomba gukoranwa ubushake n’ubwumvumve buhagije kugira ngo kigirire akamaro umubiri wa muntu. Dore impamvu 4 zerekana ibyiza byo gusomana.
Nkuko byanditswe mu gitabo kitwa “1001 petites choses que vous ignoriez sur la sexualité” cyanditswe na Alain Gaudey ngo igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika Karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.
Ubushakashtasi bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana buri munota batakaza byibuze Kalori zigera kuri 2 kugera kuri 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.
Indi mpamvu igaragaza ibyiza byo gusomana ngo ni uko iyo abantu bari gusomana, iki gikorwa gikoresha udutsi duto turenga 12 two ku minwa n’utundi turenga 19 two ku rurimi.
Iyi mitsi rero ngo ikaba iba ikeneye kunyeganyezwa ikaba kandi ifashwa n’iki gikorwa mu gukomeza akazi kayo ko gufasha umunwa n’ururimi ubwumve bw’ibiyigezeho nko kuryoherwa mu gihe umuntu ari gufata amafunguro.
Biturutse mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko bw’abari gusomana. Ibi ngo bituma umuntu agabanya stress n’umunaniro ndetse ubwonko bugasubira gutekereza neza mu mutuzo.
Iyo abantu bari gusomana kandi ngo hari horumone (Hormones) za “Ocytocynes » zinjira mu wo muri gukorana icyo gikorwa bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo.
Mbese ngo igikorwa cyo gusomana cyongera ikizere hagati y’abashakanye cyangwa abakundana ndetse bikanatuma murushaho kwegerana.
1.Bigabanya amavunane
Ese ujya uva ku kazi cyangwa ahandi hantu ukaza ufite amavunane ?niba ari byo,rero ufite kuzajya usomana cyane n’umukunzi wawe,gusomana bigabanya amavunane ku muntu. Nkuko byatangajwe n’abashakashatsi bo muri Arizona State University,abantu 52 batigeze begerana n’abakunzi babo cyane byibura nk’ibyumweru 6 badasomana bahora bafite amavunane buri munsi.
2.Byoza ishinya
Niba ukunda amenyo yawe kandi ukaba ushaka kugabanya amahirwe yo kurwara kw’amenyo,ufite kuzanjya usomana n’umukunzi wawe,gusomana bituma amazi yo mukanwa akora akazi kayo neza aho agufasha koza mu kanwa,Nkuko Academy of General Dentistry yabitangaje,ngo iyo usomanye,amacandwe atembera agufasha koza imyanda cyangwa za microbe ziri mu menyo.
3.Bifasha kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso mu mubiri
Niba wumva amaraso yawe ari kwiruka cyane mu mubiri,mu rwego rwo kugabanya uwo muvuduko egera umukunzi wawe maze musomane umuvuduko uragenda ugabanuka buhoro buhoro.
4.Bigabanya umubyibuho ukabije
Niba wifuza kuyaza ibinure biri mu mubiri wawe bigutera umubyibuho ukabije,ugomba kuzajya usomana n’umukunzi wawe kenshi,nkuko ubushakashatsi bubyerekana,uyaza hagati y’ibinure 2 kugeza kuri 5 buri munota umaze usomana,bityo ngo niba usomanye byibura iminota 30,ushobora kuyaza ibinure bigera ku 150.
-
Inkuru rusange16 hours ago
Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.
-
Ubuzima18 hours ago
Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.
-
Imyidagaduro6 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Izindi nkuru16 hours ago
Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.
-
inyigisho8 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Izindi nkuru13 hours ago
Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro3 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.