imikino
Uyu munsi yujuje imyaka 29: Dore ibintu utazi mu buzima bwa Lionel Messi!

Lionel Andrés “Leo” Messi yavukiye muri Argentine i Rosario ,hari ku italiki ya 29/Kamena/1987 .n’ukuvuga ko uyu munsi yujuje imyaka 29. kubera ubuhanga bwa Messi bamwe bamufata nk’umukinnyi wahize abandi bose  mu myaka 10 ishize ndetse yewe hari abamufata nk’umukinnyi wahize abandi  bose babayeho  nka  Diego Maradona,Pele,Zinedine Zidane,Cristiano Ronaldo .
Ibitego atsinda n’uduhigo amaze kugeraho birivugira,Messi yatwaye ball d’or oncuro 5,Ball d’or ni ikintu umukinnyi wese yifuza kugira mu buzima.Ntabwo Leo  yemeje abakunzi b’umupira w’amaguru ku giti cye gusa kuko yaranabikoze we n’ikipe ye ya Barcelona ubwo batwaraga  ibikombe bitandukanye bya UEFA Champions League, Copa Del Rey,Club World cup,UEFA super cup…..n’ibindi.
Gusa ntabwo inkuru ariyo kuvuga umukinnyi urusha abandi mu kibuga ahubwo niyo kuvuga ibintu bitangaje  ushobora kuba utazi mu buzima bwa Messi.
Messi ntabwo yavutse mu muryango w’abakungu,Se ubyara Messi yitwa Jorge Horácio Messi ,Jorge yahoze akora mu ruganda ruciriritse naho nyina  wa Messi  Celia Cuccittini  yakoraga isuku kugira abashe gufasha Jorge gutunga Umuryango.
Messi yasinye muri barcelona kubwa Video,Soldini  wakoraga akazi ko gushaka abakinnyi bafite impano muri ruhago yabonye Messi maze amuzanira Icunga ( Orange) ndetse n’umupira wa Tennis maze amubwira ko ni bucya azagaruka akamufata video,yaragarutse maze Messi atera ka gapira na rya cunga incuro zikabakaba 200,Soldini afata video yarafashe Messi ayoherereza barcelona.Muri barcelona bakiyibona basabye Soldini ko yazana Messi byihuse maze Messi aba agiye ku mugabane W’i Burayi gutyo afite imyaka 13 gusa,amasezerano  yambere muri barcelona The Richest ivuga ko yasindiswe ku rupapuro  urw’isuku  (paper Towel).
Messi nubwo yageze muri Espagne afite imyaka 13 ubu akaba afite 29,buriya ngo ntabwo abasha  kuvuga neza ururimi yasanze ruvugwa i Barcelona rwitwa Catalan,gusa ngo ararwumva ariko ntabwo akunda kuruvuga ahubwo yakomezanyije urw’iwabo muri Argentine
Messi urukundo agirira umuryango we n’igihugu ntibigira umupaka.Kuva yagera muri Espagne yaringinzwe ngo akiniri ikipe y’igihugu cya Espagne ariko amaso ye akomeza kuyerekeza mu majyepfo y’Amerika ,maze agaragaza ko ntacyimurutira Argentina.
akunda nyirakuru yabuze afite imyaka 10 ndetse  yabwiye Marca ko iyo azamuye intoki ze mu kirere yishimira igitego aba agitura Nyirakuru ngo wamubonagamo igitangaza kuva akiri mutoya,Leo Messi kandi akunda nyina umubyara cyane ndetse afite Tattoo ye mu bitugu.
Bakinnyi bose bagurwa na Barcelona ,baba bagomba kumvikana an Messi ndetse bakamenyerana nubwo akunda kuba acecetse ,bamwe mubatarabashije kumvikana na kizigenza Messi nka Ibrahimovic ,Eto’o bagiye bagurishwa byihuse. ndetse yewe bivugwa ko Messi yohereje umutoza ubutumwa bugufi amusaba kugurisha Ibrahimovic kuko batumvikanaga.
“Immensionate ” ni ijambo ryongerewe mu nkoranya ya Espagne kubera Messi, Rishatse kuvuga umukinnyi w’agatangaza ….n’ibindi.
Messi ngo ashobora kuryama amasaha 12. yatangiye kuryamira ubwo yarari guterwa imisemburo cyane ko yarafite ikibazo cyo kudakura ngo yigire hejuru ndetse iryamira rye ryatumye hasohoka Rapport yavugaga ko kuryamira kwa Messi bitera ikibazo mu mikorere y’ikipe.ikindi kandi tutabura kukubwira nuko Messi anywa Coca Cola ndetse akaba afite umugore witwa Antonella Roccuzzo babanye kuva mu mwaka wa 2008,babyaranye n’abana babiri.
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye
-
Inkuru rusange2 days ago
Umugabo n’umugore bakinnye ikinamico y’ubukwe bakiri abana byarangiye barushinganye.
-
Izindi nkuru1 day ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Imyidagaduro2 days ago
#MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse 🔥
-
Imyidagaduro2 days ago
ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto ku rubuga rwa Onlyfans
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.