Connect with us

Izindi nkuru

Uyu mugabo atwite inda amaranye imyaka 4| Yateye umugore inda iramugarukira| Akeneye ubufasha

Published

on

Umugabo witwa Ntawuhiganumugabo Jean D’Amour akaba ari umubyeyi utuye mu Karere Ka Musanze ufite umugore umwe n’abantu 5 yavuze agahinda afite ko kuba amaranye imyaka 12 uburwayi bwo kubyimba inda. Ni mu kiganiro yagiranye na Afrimax Tv ari nayo dukesha iyi nkuru.

Ntawuhiganumugabo yavuze ko uburwayi bwo bugitangira yabanje kugirango ni Malariya yihutira kujya kwa Muganga gusa agezeyo abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Yaje guhabwa imiti ndetse akurikiza n’inama yari yagiriwe na Muganga zirimo no kujya kwa Muganga bagasuzuma uko umubiri we uhagaze. Yakomeje kunywa imiti kugeza nu mwaka wa 2015.

Bigeze mu mwaka wa 2015, Muganga yamubwiye ko agiye kugira ikibazo cy’impyiko, impyiko nazo zahise ziziramo arazirwara. Kuva ubwo yatangiye kubyibuha ndetse n’imyenda yambaraga itangira kwanga kumukwira. Yavuze ko kuva ubwo agiye mu bitaro inshuro 9.

Muri ubwo burwayi bwe, Ntawuhiganumugabo yavuze ko yaje kubyimba, abyimba amaguru yose nyuma inda ye nayo iza kubyimba kugeza ubwo yajyaga anambara ibitenge by’umugore we. Aha hari mu mwaka wa 2017. Icyo gihe abamubonaga baramusererezaga bamubwira ko yateye umugore we inda nyuma ikaza kumugarukira.

Ntawuhiganumugabo yavuze ko mu rugo afashwa n’abana be ibintu byose harimo kurya, kwiyuhagira ndetse n’ibindi kuko we nta kintu na kimwe abashije kwikorera.

Nyuma yo kwivuriza ku mavuriro agera kuri 24 nkuko yabitangarije Afrimax Tv, Ntawuhiganumugabo yavuze ko kuri ubu asaba abagiraneza ndetse n’abaterankunga kumufasha kugirango azabashe kwivuriza no ku yandi mavuriro kugirango arebe ko uburwayi bwe bwakira.

Abifuza kumufasha, nimero ye ya telefone ni 0788215789.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar