Uwatangije sosiyete ikora inkweto zizwi nka « VANS » yitabye Imana

Paul Van Doren, washinze sosiyete ikora zimwe mu nkweto zikunzwe cyane zizwi nka Vans yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko.

Amakuru dukesha nbcnews avuga ko inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo watangije sosiyete ya VANS yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete ku wa gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021.

Paul Van Doren washinze VANS yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko 

Paul Van Doren yavukiye i Boston muri Leta ya Massachusetts mu 1930. Yatangije sosiyete ya VANS mu myaka ya 1960 afatanyije na murumuna we Jimmy Van Doren n’abandi babiri.

Iyi sosiyete yakomeje kuba ubukombe kugeza ubwo muri  yaragurishwaga mu 1988. Kuri ubu VANS iri mu maboko y’Ikigo cy’Abanyamerika cyibanda ku nkweto, VF Corporation, gisanzwe kinafite izindi sosiyete z’amazina akomeye nka Supreme, Timberland, Dickies, The North Face na Jansport.

Mbere y’uko Paul Van Doren atabaruka yari aherutse kumurika igitabo kigaruka ku buzima bwe yise “A Memoir by the Founder of Vans” gikubiyemo amakuru y’ubuzima yaciyemo n’uko urwo ruganda rwakuze.


Kuri ubu VANS imaze kugira amaduka asaga 300 ku isi yose acuruza nkweto zikunzwe na benshi muri iki gihe.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru

Kigali: Umwana muto yatwikiye nyina mu nzu ararusimbuka||akoreshwa n’imbaraga zidasanzwe