in ,

Uwaryamanye na Usain Bolt yashyize hanze amabanga y’uko byagenze mu gitanda

Kubaka izina si imikino!
-

 Jady Duarte w’imyaka 20 yaciye ibintu kubera ijoro yararanye na Usain Bolt
-
 Yasobanuye birambuye uko yahuye n’ikirangirire ku Isi kugeza binjiye mu mashuka
-
 Byari urugamba, iby’ingenzi babyumvikanagaho bifashishije Google Translate
-
 Imibonano mpuzabitsina bayikoze mu buryo budasanzwe
-
 Usain Bolt yamuhaye ama-euro 100
-
 Yamwijeje ko bazapanga undi munsi bakongera kwinezeza
-
 Nyuma yo guhuza ibitsina, inkumi yataye icyizere

Jady Duarte w’imyaka 20 yahaye Daily Mail ubuhamya bw’ukuntu yahuye na Usain Bolt mu ijoro ryo kuwa 21 Kanama 2016 ubwo yizihizaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 no kwishimira imidali itatu ya zahabu yatwaye mu mikino olempike.

Umunya-Jamaica Usain Bolt aherutse kwegukana imidali itatu ya zahabu mu kwiruka metero 100, 200 na 400 mu mikino ya olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil. Iyi midali yakurikiwe n’ibirori bikomeye no kwinezeza n’abakobwa haba i Rio ndetse no mu Bwongereza.

Jady Duarte yavuze ko yahuriye na Usain Bolt mu kabyiniro kitwa All In. yari yasohokanye n’inshuti ze bishima bisanzwe, ubwo bari batangiye kubyina ingwatira yabonye umusore muremure w’ibigango yerekeye agatsiko k’abakobwa bari basohokanye ahita azamura ishati yari yambaye abereka ko afite six pack.

Inkumi zose zahise zimurangarira gusa Duarte yabarushije ubwira ahita agwa Usain Bolt mu byano anatangira gukorakora inda ye ari nabwo ibiganiro byihariye byatangiye. Ngo ntiyari azi ko umusore bari kumwe ari Usain Bolt, yari amuzi kuri televiziyo ubundi akumva nyina amuvugaa cyane kuko ‘ni umufana we ukomeye’.

Ibiganiro byarakomeje gusa ingingo z’ingenzi bazumvikanagaho bakoresheje application ihindura amagambo mu ndimi ya Google Translate kuko bavugaga izidahuye na mba.

Yavuze ko barinze bafata umwanzuro wo kujya kurarana ataramenya ko ari Usain Bolt gusa ngo bari mu nzira bagenda yabonye arinzwe cyane bimutera gukenga ariko ntiyabyitaho cyane.

Ati “Ntabwo nari nzi ko ari we, sinabonye umwanya wo kubimubaza […] Mu nzira twagiye dusomana, nta mwanya wabonetse…”

Bolt yaterese akoresheje Google Translate

Yatunguwe no kubona umusore mwiza nka Usain Bolt ahitamo kujya kurarana inkumi mu kumba gato kari karimo ibitanda bibiri bito kandi bigufi. Ngo bakiryama, amaguru ya Usain Bolt yarengaga igitanda kuko yari muremure cyane kandi baryamanye ari babiri.

Bageze ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina, Usain Bolt ngo yacuranze indirimbo ‘Work’ ya Rihanna. Mu isaha imwe babikoraga kabiri gusa ngo bakoraga ku muvuduko wo hasi cyane bitandukanye n’ibigango bya Bolt n’umuvuduko azwiho mu gusiganwa ku maguru.

Kwinjira aho abakinnye imikino Olempike bari bacumbitse ntibyari byoroshye na gato gusa ngo nta mupolisi cyangwa undi muntu wo mu nzego zahacungaga umutekano wigeze ubitambika ndetse ngo yarinze agera mu cyumba nta muntu umubajije icyangombwa.

Ati “Ntabwo bigeze bansaba icyangombwa icyo ari cyo cyose cyangwa indangamuntu. Nta n’ubwo bigeze bamubaza, ndakeka ari uko yari Bolt. Twari kumwe n’abandi bagabo babiri, naketse ko ari abakinnyi kuko na bo bari bafite umubiri ufite imitsi, babyibushye.”

“Natunguwe n’uko atanjyanye muri hoteli ihenze ariko sinabyitayeho cyane kuko twarasomanaga muri urwo rugendo rwose. Icyumba cyari gikeye ariko cyarimo udutanda tubiri duto, twari duto urebye ku ndeshyo y’amaguru ye, yararyamaga amaguru akarenga.”

Duarte [umubyeyi w’abana babiri] yatawe n’ababyeyi be akiri umwana muto, yarezwe na nyirasenge mu Mujyi wa Rio, nta jambo na rimwe ry’Icyongereza azi ari nayo mpamvu yavuganaga na Usain Bolt bakoresheje Google Translate.

Mbere yo kuryama ngo babanje koga umubiri wose nyuma bajya ku buriri, Usain Bolt yabanje gucuranga imiziki kuri telefone nyuma asaba inkumi ko bakora imibonano akoresheje Google Translate.

Umuvuduko udasanzwe mu mibonano mpuzabitsina

Ati “Cyari ikiganiro gito, yambwiraga ukuntu ndi mwiza. Twakoresheje Google Translate ariko ntabwo nari nkeneye umusemuzi umbwira ko akeneye imibonano mpuzabitsina.”

“Yacuranze indirimbo ya Rihanna yitwa ‘Work’. Ndakeka ayikunda cyane iyo ari gukora imibonano mpuzabitsina […] Afite umubiri ukomeye nk’uwabakinnyi ariko imyanya ndangagitsina ntabwo ijyanye na we, ni nk’abandi basore basanzwe. Nari niteguye ko ari bukoreshe umuvuduko uhambaye, ariko niyo mibonano mpuzabitsina ya mbere nakoze igenda gake.”

Jady Duarte yavuze ko yatunguwe n’uko Usain Bolt yitwaye mu buriri

Yongeyeho ati “Twabikoze mu minota 40 nyuma aruhuka iminota mike aza kongera indi nshuro imwe. Bwo yarihuse ariko ntabwo twabikoze inshuro ya gatatu.”

Inkumi yatahanye ama-euro 100

Duarte yavuze ko bamaze kwinezeza bumvise umuziki kugeza saa tatu za mugitondo ari nabwo batangiye kwifata amafoto [selfies’ nyuma umusore amuha inoti y’ama-euro ijana ngo atege imodoka.

Usain Bolt ngo yamwijeje ko bazongera bagahurira mu mikino Paralympic izatangira kuwa 7 Nzeri 2016 bakongera kwinezeza gusa ngo nta nimero za telefone yamusigiye ari nacyo cyamuteye kwiheba ko ibyo gucudika byarangiriye ku buriri.

Avuye i Rio, Usain Bolt yerekeje mu Bwongereza naho akomeza kwishimana n’inkumi mu tubyiniro yagiyemo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2016.

Jady Duarte ubwo yiteguraga kujya mu kirori aho yahuriye na Usain Bolt

Mu gitondo bifashe amafoto

Ni ibihe by’amateka kuri Jady Duarte

Igitanda baryamanyeho ni gutya cyanganaga

Jady Duarte na Bolt mu buriri

Umunezero n’inkumi wakomereje mu Bwongereza

Mu Bwongereza Bolt yahuye n’izindi nkumi

Izi nkumi ziri mu bishimanye na Bolt muri Cirque le Soir club mu Bwongereza

Mu gitondo bagiye kuri hotel kureba Usain Bolt
Source : Igihe

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kwambara impenure mu Burundi biranze bibaye umuziro burundu

Pep Guardiola akomeje kugaraguza agati abakinnyi bakomeye muri Man City