in

Uwakanyujijeho mu rukundo na Zari Hassan arashinjwa ibyaha bikomeye

Umugabo wakanyujijeho mu rukundo n’umuherwekazi Zari Hassan arashinjwa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.Dark Stallion wahoze ari umukunzi wa Zari Hassan biravugwa ko acuruza ibibyabwenge.

Ejo hashize, rwiyemezamiriromo ukomoka muri Afurika y’Epfo, Moskey Mothape abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko hari umugore witwa Lesedi warashwe na guverinona ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko uwo mugore yari amaze igihe afunzwe aho yari afite umukunzi we buri gihe wamwoherezaga gucuruza ibiyobyabwenge ariko nyuma ashyingiranwa n’undi mugore.

Moskey amafoto yifashishije ni ay’umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan na Dark Stallion.

Ati “Lesedi yishwe na guverinoma ya Bangladesh kubera gucuruza ibiyobyabwenge mu gihugu cya bo. Ikibabaje ni uko umukunzi we wamwoherezaga gutwara ibiyobyabwenge yashakanye n’undi mukobwa mu gihe yari muri gereza.”

Ibi byatumye Zari ahita yamagana ibi avuga ko atigeze ashyingiranwa na Dark tallion bityo ko badakwiye kumushyira muby’uyu mugabo kuko atazi ibikorwa bye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyobozi wa Kiss FM yahawe akazi gakomeye na Wizkid wo muri Nigeria

Niba uri umuntu w’igitsinagore ukaba ugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga yawe,dore impamvu