in

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal yambitse umukunzi we impeta y’urukundo (Amafoto)

Umuhanzi ukiri muto Perrie Edwards hamwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahoze muri Arsenal Alex Oxlade-Chamberlain yambitse impeta uyu muririmbyi.

Iyi couple kandi iri kwitegura gukora ubukwe vuba aha mu minsi mike.

Edwards w’imyaka 28, yatangaje kuri Instagram ye ko yambitswe impeta y’urukundo mu mpera z’icyumweru dusoje.

Uyu muhanzikazi yanditseho ndetse anashyiraho urukurikirane rw’amafoto kuva mu bihe bidasanzwe ati: “Mu ijoro ryakeye, urukundo rw’ubuzima bwanjye rwamanutse ku ivi rimwe. ndavuga ngo Yego!”

Alex Oxlade-Chamberlain we yagize ati: “Madamu Oxlade-Chamberlain agiye kuba!” ahita ataginga uyu mukobwa.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa munyamakuru uheruka kujya hanze y’u Rwanda yagaragaye ari mu kwezi kwa bucyi n’umugore we bari ku mazi

Umugore witwaje abana yahagaritse ubukwe bw’umugabo we mu rusengero(video)