in

Uwahoze ari umugore wa Harmonize ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya

Sarah Michelotti wahoze ari umugore w’umuhanzi wo muri Tanzaniya, Harmonize yamaze kwibonera undi mukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi yashinjaga kutamwitaho.

Sarah Michelotti

Sarah Michelloti na Harmonize bakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 batandukana mu 2020. Havuzwe byinshi kuri uku gutandukana kwabo biza kuba ibindi bindi ubwo uyu mutariyanikazi Sarah Michelloti yashyiraga ukuri kose hanze akavuga ko nta mahoro yigeze agira mu gihe yamaranye na Harmonize.

Kuri ubu uyu mutariyanikazi nawe yamaze kubona umukunzi mushya nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byabigarutseho ndetse bigashyira n’ifoto hanze igaragaza ko urukundo rugeze aharyoshye. Ibi binyamakuru byavuze ko iyi foto yashyizwe hanze na Sarah Michelloti.

Sarah Michelotti n’umukunzi we mushya

Nta makuru ahagije aramenyekana kuri uyu mugabo nk’amazina n’ibindi, gusa igihari ni uko nawe ari umutariyani. Sarah Michelloti agitandukana na Harmonize yavuze ko ntagishobora kongera kubahuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali:Uyu mwana w’imyaka 13 afite impano idasanzwe ||Yakoze indege n’ifarashi|Ashushanya ibintu bikomeye

Biteye ubwoba:Amaze imyaka 30 yose areba inyuma ||abantu bavuga ko yarozwe na nyina umubyara.