Connect with us

Hanze

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yahanishijwe gufungwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Published

on

Umunyamideli Wema Sepetu wo muri Tanzania wigeze gukundana n’umuhanzi, Diamond Platnumz yakatiwe igihano kingana n’umwaka umwe muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Miss Wema Septu yigeze gufungwa iminsi irindwi muri Gashyantare 2017 gusa aza kurekurwa atangira gukurikiranwa adafunzwe. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2018, Urukiko rwa Kisutu rwasomye imyanzuro y’urubanza rwe maze rutangaza ko ibyaha yari akurikiranyweho bimuhama byose bityo akaba agomba guhanwa.

Urukiko rukimara guhamya Miss Wema Sepetu ibi byaha, rwahise rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe cyangwa agahita yishyura miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Tanzania.Uru rukiko rwamumenyesheje ko nananirwa gutanga ihazabu yaciwe azahita yoherezwa muri gereza gukora igihano gihwanye n’ibyaha yakoze.

Mu rubanza rwe, Miss Sepetu uri mu bakomeye cyane muri Tanzania yareganwaga n’abakozi be babiri, mu iperereza ry’ibanze byari byagaragajwe ko bagiye bamufasha gusakaza ibiyobyabwenge gusa mu iburanisha habuze ibimenyetso bibahamya icyaha bityo bahita bagirwa abere.

Ubwo aheruka gufungwa, Wema yari yafatiwe rimwe n’abandi bantu b’ibyamamare muri Tanzania barimo Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, aba bose kugeza ubu baracyakorwaho mu buryo bwimbitse ku byaha bashinjwa birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar