Connect with us

Featured

Utuntu dusekeje twabaye kuri Gahongayire, The Ben, Meddy, King James n’abandi bahanzi

Published

on

Buri muntu mu bwana bwe, akora utuntu twinshi turimo udusekeje ndetse n’udutangaje, kuburyo ushobora gusanga buri wese hari akantu yakoze kakamusetsa kuburyo kugeza n’ubu iyo akibutse yumva kamusekeje. Ibyamamare nabyo biba byaranyuze mu tuntu nk’utwo, n’ubwo benshi baba barabamenye bakuze.

Muri iyi nkuru, turabagezaho utuntu dusekeje twabaye kuri Aline Gahongayire, Danny Vumbi, Knowless, King James, Meddy, The Ben, Nizzo muri Urban Boys ndetse na Tom Close, utu tukaba ari utuntu badashobora kwibagirwa kandi nabo iyo batwibutse bakaba biseka.

1. Aline Gahongayire

JPEG - 68.1 kb

Umuhanzikazi Aline Gahongayire, ni umwe mu byamamare byagize udushya twinshi, utuntu yakoze n’utwamubayeho mu bwana bwe iyo utwumvise ukaba waseka ugatembagara. Yigeze gukopera ikizamini yiga mu mashuri yisumbuye, aribagirwa akopera z’izina. Yigeze kandi gufatwa yagiye kuryama, ahita yihisha mu ivarisi ariko yanga gukwirwamo, bimuyobeye apepera umuyogozi w’ikigo. Uyu we udushya yakoze ni twinshi cyane.

2. Danny Vumbi

JPEG - 50.9 kb

Ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko, Danny Vumbi yariherereye acunga ahantu se yajyaga abika inzoga, arayitondera arayigotomera ajya kwiga yasinze ageze mu ishuri mwarimu amutuma umubyeyi, kuva ubwo byamuhaye isomo n’ubu yirinda yivuye inyuma icyatuma umwana we agira aho ahurira n’ibisindisha.

3. Meddy

JPEG - 110.3 kb

Meddy yajyanye na Kitoko, K8 na King James mu gitaramo i Rwamagana, bari bamaze igihe gito muri muzika bataramenyekana cyane. Batangiye igitaramo umuriro uhita ubura, amatara arazima yose hahinduka umwijima bose birabayobera. Ubwo abantu batangiye kwitotomba kandi bari benshi kuburyo aba bahanzi batabashaga no kwisobanura. Ni uko abafana baba bafunze imiryango n’abari hanze bose barinjira, akavuyo kaba akavuyo, abari bashinzwe umutekano nabo babura uko babigenza, kuko abantu bari benshi cyane. Aba bahanzi bahisemo guhamagara Polisi ariko mu gihe itarahagera biyemeza gushaka uko biyumanganya, biranabahira kuko hari umwijima mwinshi kandi icyo gihe nta Videos nyinshi bagiraga kuburyo bari kubamenya amasura biboroheye.

Muri uko kwiyumanganya, Meddy yariyoberanyije nawe ajya mu bafana abafasha guteza akavuyo ngo batamuvumbura, agenda ateza akavuyo ari nako ashaka uko asohoka, ageze hanze yaje gusetswa n’ukuntu yasanze King James ahantu mu gihuru abafana barimo kumubaza bati: “Ko tubona ko ufite inyinya , uri King James cyangwa uri Meddy?” King James nawe aza kwivamo, ati:“Nonese njye na Meddy nitwe dufite inyinya twenyine?” Ubwo bahita bamenya ko ari we King James (kuko yavuze ngo njye na Meddy).

4. Tom Close

JPEG - 37.8 kb

Ubwo yari akiri umwana muto, Muyombo Thomas uzwi ku kazina k’ubuhanzi ka Tom Close, yigeze kwisiga umuti witwa Salimiya azi ko ari amavuta yo kwisiga maze uramurya cyane arokerwa amara ijoro ryose adasinziriye, n’ubu iyo abyibutse biramusetsa cyane nawe akumva arisetse.

5. The Ben

JPEG - 96.2 kb

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, The Ben yigeze kuzimya amatara y’ikigo cyose (GS de Gahini) hanyuma baramwirukana ngo azasubire kwiga ajyanye umubyeyi. Icyo gihe kuko nyina ntawari uhari kandi undi yari kujyana ari nyirarume (uncle) yatinyaga ko yamukubita, yize imitwe yo kujya muga centre hafi aho abara amasaha yo kuva i Gahini kugera I Kigali uko ungana, hanyuma ashize ashaka telefone ahamagara umuyobozi w’ikigo mu ijwi rinini nkiry’abasaza maze aramubwira ati:“Uyu mwana Mugisha Benjamin angezeho ariko nta mwanya ndi bubone wo kuzana nawe gusa ndamukubise niyongera kudakora neza icyamuzanye uzambwire, ubu njyanye abasirikare bagenzi banjye i Darfur ningaruka nzaza”. Icyo gihe umuyobozi w’ikigo yagize ubwoba, maze amusubiza agira ati: “Oya ntuzirirwe uhaca n’ubusanzwe si umwana mubi rwose ahubwo abanguke ku ishuri adasiba amasomo menshi’’. Ni uko The Ben ageze ku ishuri, umuyobozi w’ikigo aramubwira ati:“Navuganye na papa wawe ariko uzongere sha!”

6. King James

JPEG -

Mu gihe yari umwana muto yiga mu mashuri yisumbuye, King James yigeze kwiyenza ku mukobwa biganaga (nk’umuhungu yumvaga umukobwa atamushobora) hanyuma umukobwa aramwegera aramuhondagura, kuva ubwo ahabuka uwo mukobwa ariko n’ubu iyo abyibutse arongera akiseka, n’ubwo byabaye kera bikaba byaranze kumuvamo.

7. Butera Knowless

JPEG - 167.9 kb

Akiri muto, Butera Knowless yakundaga kujya mu gikoni kwicaramo kuburyo babimukubitiraga cyane, rimwe rero hari umukozi wo mu rugo bari bafite wakundaga kumva kuri buri biryo byose yabaga atetse (kujabura), gusa Knowless akababazwa n’uko yumvaga wenyine ntahe Knowless. Umunsi umwe rero uwo mukozi yabigenje nk’uko yari asanzwe abigenza Knowless amwatse aramwima, maze nawe aramucunga ahagurutse ngo aterureho inkono ashyireho indi, agatebe yari yicayeho Knowless agakuraho maze mu kugaruka azi ko agatebe kakiriho, uko yagiye niko yivutuye hasi arababara cyane ndetse aranavunika, icyo gihe Knowless yagize ubwoba cyane kuko yabonaga umukozi yababaye bikomeye, n’ubu ayo abyibutse biramusetsa cyane nawe akumva arisetse.

8. Nizzo Muhammed (Urban Boys)

JPEG - 98.8 kb

Ubwo yari umwana yiga mu mashuri abanza i Ngoma mu karere ka Huye, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye kwiba amapera mu kigo cyarindwaga n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Aba GP) hanyuma ubwo yuriraga akuzuza imifuka y’imyenda ye yose amapera, bagenzi be bari bajyanye baramukanga bamushuka ko abashinzwe umutekano baje maze agira ubwoba arahanuka yikubita hasi, aho ninaho yakuye inkovu agira munsi y’umunwa. Ibi bintu n’ubwo iyo abitekereje yumva bimusekeje, byaranamuhungabanyije kuko kuva icyo gihe yahise azinukwa imbuto zitwa amapera kugeza n’ubu.

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

Featured

Byinshi kundwara Y’urukundo Bivugwa ko Asinah Herra Yarwariye Riderman

Published

on

Burya ngoabaganga bavura by’inshi cyane ariko hari n’ibyo usanga  bigoranga cyane yewe ndetse ugasanga ari ntamuti cyangwa se urukingo bigira, Iyo hadutse indwara ikomeye cyane usanga abaganga akenshi bahita batubwira uburyoki umuntu ashobora kwirinda izo ndwara ndetse ubikurikije ugasanga ntaho yahurira nazo aha twavuga nka SIDA cyangwa se Corona Virus ahangaykishije uyu munsi isi yose.

ariko nanone hari indwara usanga zikomeye ndetse yewe nabantu benshi bwarwara ariko ugasanga kuzirinda biagoye .

Uyu munsi reka tugaruke kundwara y’urukundo (INDEGE) cyangwa se nanoe izwi nka maladie d’amour.

iyi nindwara ikunze cyane kugaragara murubyiruko cyane cyane abantu baba batarubaka ingo zabo ariko gake uzumva ko no mubakuze naho harimo abao ijya izengereza.

iyi ndwara itangirana n’ibimenyetso utapha kubona inyuma akenshi bishingiye mumutwe (Psychological) ariko nanone uko izengereza uyirwaye ushobora no kubibona inyuma (Phyisical), iyi ni indwara byigeze kuvugwa cyane ko yazengereje umuhanzi kazi Asinah Herra ubwo uwari umukunzi we wigihekirekire riderman yishakiraga undi mugore muburyo bwatungiuye cyane uyu Asinah.

iyi ndwara kandi iterwa no kuba umuntu aba fite urukundo rwinshi ariko ugasanga uwo bakundana ntago amuri hafi kandi wenda mugihe bari bari kumwe byari bishyushye cyane aho niho usanga umuntu iyi ndwara imizengereza si aho gusa kuko iyi ndwara nanone ifata cyane umuntu watandukanye n’umukunzi we agasigara akimukunze cyane cyangwa se ugasanga nanone iri kumuntu wakuze undi ntabashe kubimenya cyangwa se ntanabyiteho.

mubiranga iyi ndwara cyane usanga hazamo kurwara umutwa cyane , kugira isesemi, kugira ubwigunge , kurira byahato nahato,  gucibwamo n’ibindi byinshi.

Gusa nanone usanga umuti wayo wambera arukuyivuga ukayiganiriza abndi bakaba bakugira inama zigiye zitandukanya cyane cyane ariko ukirinda kumara igihe uri wenyine.

Akiri kumwe na Riderman nuku yagaragaraga

Nguyu nyuma yo gutandukana na Riderman

abenshi rero usanga aho bibera bibi usanga abayirwaye bahita bashaka kwerekana ko ntacyo byabatwaye kuba batari kumwe n’abakunzi babo ugasanga umutu ari gushyira ingufu nyinshi mukwereka abamubona ko we ntacyo yabaye cyane ariko ibyo usanga bihita bituma ahindura imico ugasanga niba ari umunu witonda atangiye kujya akora ibintu abantu batari bamuziho ugasanga atangiye kujya mubiyobyabwenge ndetse yewe akajya ahora yigamba ko gutandukana n’umukunzi we ntacyo bimubwiye ibi rero usanga atari byiza nagato kuko akenshi ushobora usanzee haribyo wakoze udashobora kugarura.

gukora siporo ,kuryama bihagije kunywa amazi menshi biri mubintu bifashe umuntu uba warwaye indege.

Komeza usome

Featured

Abasitari 10 bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi kurubuga rwa Instagram

Published

on

Instagram iri mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi cyane muriki gihe, aho ikoreshwa n’abantu barenga miliyari 1(1,000,000,000) mu kwezi kumwe gusa. Twabakoreye urutonde rw’abasitari 10 kw’isi bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi.

Dore uko bagenda bakurikirana duhereye ku mwanya wa cumi.

        10. Neymar(139m)

Neymar Jr

umunya Brazil ukina football Neymar akaba kurubu akinira ikipe ya Paris Saint-Germain, niwe dusanga ku mwanya wa cumi aho akurikirwa nabasaga miliyoni 139. Kurubuga rwe usanga higanjeho amafoto ari gukina, cg se ari kumwe nabandi basitari bagenzi be, ndetse nayo mubuzima busanzwe bwe bwa buri munsi ari murugo iwe.

 

9. Justin Bieber (140m)

Umuhanzi Justin Bieber uririmba injyana ya pop, niwe uza ku mwanya wa cumi mubasitari bakurikirwa n’abantu benshi, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 140.

8. Beyonce (150m)

Umuhanzikazi Beyonce cg se Queen Bey nkuko benshi bakunze ku mwita, akurikirwa nabasaga miliyoni 150. Uretse kuba aza kuruyu mwanya, akaba yarigize guca agahigo ko kugira ifoto yakunzwe n’abantu benshi kurusha izindi.

7. Lionel Messi (158m)

Umukinyi wa football Leo Messi ukinira ikipe ya Barcelona na Argentine, akurikirwa nabarenga miliyoni 158. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukutwa rwe rwa Instagram, haba higanjemo ayo abarimo gukina, iwe murugo ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.

6. Kim Kardashian (178m)

Umunyamideli akaba n’umugore w’umuraperi Kanye West, Kim kardashian akurikirwa nabarenga miliyoni 178. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukuta rwe rwa Instagram haba higanjemo ayo aba yamamaza, ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.

5. Selena Gomez (182m)

Umuhanzikazi Selena Gomez akurikirwa nabarenga miliyoni 182, akaba yarasubiye inyuma kuko mu mwaka wa 2019 yazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram. Uretse kuba aza ku mwanya wa 3, Selena Gomez ari mubakunze kugira amafoto akundwa n’abantu benshi kururu rubuga, aho mu mafoto ye haba higanjemo selfie, nandi aharanira uburenganzira bw’igitsina gore.

4. Kylie Jenner (184m)

Ku mwanya wa 2 tuhasanga umwe mu bagize umuryango w’abanyamideli bazwi nkaba Kardashians, Kylie Jenner  akurikirwa nabasaga miliyoni 184. Niwe mu Kardashian ukurikirwa n’abantu benshi, aho arusha mukuru we Kim Kardashian miliyoni 6 z’abantu bamukurikira.

 3. Dwayne ‘The Rock’ Johnson (189m)

Umukinyi wa filme Dwayne Johnson, wamenyekanye cyane kwizina rya The Rock, ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa nabarenga miliyoni 189. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniga umukino wa wrestling, catch nkuko benshi bakunze kuwita.

2. Ariana Grande (193m)

Ku mwanya wa kabiri, turahasanga umuhanzikazi Ariana Grande, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 193. Niwe muhanzikazi ukurikirwa nabantu benshi kurusha abandi.

1.Cristiano Ronaldo (228m) 

Umukinyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Juventus ,akaba na captain w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo niwe musitari ukurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi kuri Instagram aho akurikirwa nabarenga miliyoni 228, akaba amaze kuruyu mwanya imyaka irenga ibiri.

Komeza usome

Featured

UKUTUMVIKANA HAGATI YABA KINNYI BA Tottenham

Published

on

Mwijoro rya cyeye ubwo imikino yakomezaga mu gihugu cyubwongereza ikipe ya Tottenham yahuraga nikipe ya Everton ubwo kumunota wa 25 gusa wumukino umukinnyi wa Everton ” Michael Keane ” yaje kwitsinda igitego ibyo bakunze kwita ( deflection ) igice cyambere kirangira ari igitego kimwe cya Tottenham kubusa bwa Everton.

mbere gato bajya muryambiriro  abakinnyi babiri ba Tottenham captain akaba numuzamu wa Tottenham Hugo Lloris nibwo uyu muzamu  yirukanse asatira mugenzi we Son Heung-Min bashyamiranga bikomeye bibangombwa ko batandukanywa nabandi bakinnyi ba Tottenham aribo Giovani Lo Celso na Lucas Moura ibi bije byiyongera kukuba umutoza wa Tottenham Jose Mourinho ukunze guteza ibibazo  murwambariro cg (dressing room).

Hugo lloris na Son Heung-Min

Hugo lloris na Son Heung-Min

Reba uko byari byifashe 

 

kugeza ubu ntakintu ubuyozi byiyi kipe bwari bwatangaza kubihano aba babiri baribuze gufatirwa . gusa umutoza jose mourinho  mukiganiro yagiranye na sky sport nyuma yumukino  akaba yabishimwe avuga ko ibyo umuzamumu Hugo lloris yakoze byaribyo  mwijambo riwe yagize ati “it’s beautiful”  byatangaje benshi.

 

jose mourihno

jose mourihno – umutoza wa Tottenham

 

 

 

 

Komeza usome

Featured

Ibyibanze ushobora kumenya kumuyoboro wa interineti wa 5G uje guhindura byinshi mw’isi ya technology!

Published

on

Ngo burya koko ntabihe mubuzima bitagira abubu ariko nanone ngo haribihe bizana nibintu bitangaje kuburyo ababa batagishoboye kubikoresha muburyo buhagije basigara bavuga ko abubu batoroshye,

ibaze nawe umuntu wambere wabashaga kugenda kw’ifaraji mumyaka ya 1950 kumanura icyogihe ashobora kuba yaribwiraga ko abicyo gihe baba barateye imbere bihagije wenda kuko yabaga atarabona ibyo abubu bazifashisha bagenda birimo imodoko uyu munsi igenda ntamuyobozi (choffeur ifite), Gusa ntago uyu munsi twaje kuganira kuburyo abantu bagiye batera imbere ariko reka twibande kw’iterambere y’isi ya technology.

Ushobora gusubiza amaso mu myaka nk’icumi ishize ugasanga nubw’abantu twibwiraga ko duteye imbere ariko nkiyo ibyago isi irimo uyu munsi  bya Corona virus aho abantu bari gushishikarizwa kubaho bakorera gahunda zishoboka mungo ndetse yewe hamwe n’amanama cyangwa ibintu byabahuzaga byagabanyijwe kuburyo bukomeye ukibaza uko abantu bari bwitware muburyo bwo guhuza ibitekerezo nta technoolgy yo kuba umuntu yakora inama n’abandi bitamusabye kuva iwe cyangwa se aka abasha kuba yareba umupira uri kuri stade atiriwe arenga inzu atuyemo ibi ngirango kwaba ari uguta igihe kuko nuwari kubihingutsa bari kumusubiza ko bidashoboka ndetse bashaka bakamujyana kumusengera ko yaba akorerwamo n’abazimu,

ibyo byose uyu munsi tumaze kubimenyera kuko bisaba gusa kuba ufite interineti nziza ya (4G cg 3G) ubundi ukongeraho telephone cyangwa se computer bigezweho ukabasha kubaho ubuzima abantu bakurutaho byibuze imyaka 20 bitaga inzozi.

ariko nanoe uyu munsi hari byinshi tutabara nkaho hari ikibura kuko abenshi ntakibiirenze tubatwarigeze tubona gusa ntago intiti zijya ziruhuka zihora zzikora zitekereza ibintu abandi batigeze baha umwanya zikatuzanira ibitangaza

reka ndeke kubatindira maze mbaganirize kubintubitandukanye ndetse binatangaje umuyoboro wa interineti wa 5G uzahindura mubizima busanzwe bwabantu bakunda gukoresha ibijyanye na interinet.

kuva munyaka ya 1980 nibwo interinet yatangiye gukoreshwa ariko iyo ubu abenshi turi gukoresha izwi nka 4G yatangiye gukoreshwa bwambere kwisi murino myaka ya 2010 kugeza magingo aya niyo igikora.

5G nayo irimo kuza ubu izajya ikora kumuvuduko uruta cyane uwa 4G turimo turakoresha uyu munsi.

wenda kugirango ubashe kubyumva neza wenda nko mugihe umuntu yabaga amanura(Download) nka filme akoresheje interineti ya 4G nziza ishoboka yabaga ashobora byibuze kugendera kumuvuduko wa 300Mbs kugeza kuri 1Gb kwisegonda . uyu muvuduko nimwinshi cyane kuko icyiciro cya 3G cyo kitabashaga kuwukoresha ariko umuntu uzaba akoresha interinet ya 5G we byibuze azajya amanura ya filme kumuvudo uri hagati ya 8Gbs kugeza kuri 15Gbs kw’isegonda ubwo birumvikana ko ugiye mu mibare neza usanga uyu muvuduko wa 5G uzaba byibuze ukubye uwa 4G inshuro zikabakaba 10 zose.

uko internet ihindura umuvuduko uko iminsi iza 5G yo ni nkuwicyogajuru.

Abahanga bakomeje kw’iga kuri uyu murongo wa 5G kandi bavuga ko nkuko byatwaye igihe gikabakaba hafi imyaka 4 ngo 4G ibashe gusakara kw’isi ndetse hakaba hari ibice by’icyaro itari yabasha kugeramo neza ibi binitezwe kuri 5G gusa siyo mbogamizi yonyine kuko uyu muyoboro nawo utajya ubasha kujya muri buri telephone ibonetse kugirango ubu ube wabasha kuvugako ugize gutya ukumva uyu muyoboro wa 5G ugeze mu Rwanda dore ko ntagitangaza cyaba kirimo kuko uRwanda ruri mubihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga kuri uyu mugabane ariko nanone byagusa guhita utumiza telephone ya MOTOROLA EDGE PLUS kuko kuri ubu iri muri telephone zifite ubushobozi bwo gukoresha iyi interineti yihuta kurusha izindi zigeze zibaho kuri uyu mubumbe dutuye reka ndeke kukubwira igiciro cyayo twirinde gukura imitima ingano ya konti yawe cyangwa se ngo utangire utekereze kukugurisha ako gatelephone utunze ubu kandi ariko gatumye umenya ibyiyi 5G, sibyo gusa kuko uyu muyoboro uzajya utuma telephone cyangwa imashini ziri kuwukoresha zikoresha ingufu nyinshi bityo umuriro muri battery zabyo nawo niko uzajya ushiramo byihuse.

nibyinshi umuntu yakenera kuvuga kuri uyu muyoboro ariko reka tuzagende tubimenya gake gake dore ko nawo abahanga bakiwusobanuraho byinshi .

reka ngewe byibuze nsige nkubwiye ko nuzabona ahantu handitse 4G LTE cyangwa 5G LTE uzamenye ko bisobanuye G ivuga (generetion ) naho LTE ( Long-Term Evolution)

ubwo mukinyarwanda twavuga ko ari Icyiciro cyakane cyangwa se cya gatanu mu iterambere ryigihe kirambye singombwa ko nkwibutsa ko ari irya interineti.

Komeza usome

Featured

NTIBISANZWE; Dore Ibintu Bidasanzwe Biranga Abitwa aba Maasai!(AMAFOTO).

Published

on

Maasai ni ubwoko bw’abantu butuye muri Kenya ndetse nahagana mumajyaruguru ya Tanzania gusa muri iyi nkuru turaza kwibanda cyane cyane kubo muri Kenya.

Aba maasai ngo ni bamwe mubwoko bwari bwiganje muri kenya mumyaka ya tambutse gusa nubwoko bufite byinshi bwihariye kumibereho bitandukanye niby’abantu bamenyereye.

Dore bimwe muybintu bitangaje biranga aba bantu:

  1. Ntibagira ubwobwa

 

aba ngo nubwo mubuzima busanzwe usanga ari abanu bigirira ubwira ndetse n’umutuzo ngo ariko iyo bigeze kugihe gikanganye usanga bo ntacyo rwose biba bibabwiye cyane ko usanga abana babo baba baratojwe guhiga bakiri bato kugirango babone ibyo barya ndetse bakora n’imyitozoo ikakaye yo kurida imiryango yabo Kandi  ngo ntamwana bwabo ushobora kwitwa indwanyi atarabasha byibuze kwica intare namaboko ye.

2.Banywa amaraso

Bimwe mubintu bitangaje ndeytse wanavuga ko biteye ubwoba ngo nuko aba bamasayi banywa amaraso y’inka baba bamaze kubaga ndetse yewe ibi bigafatwa nk’igikorwa cy’icyubahiro kuko hambere aya maraso yanywebwaga n’abakomeye  cyangwa se mumihango yo kwishimira umwana uba wavutse ariko ubu asigaye anywebwa na buri wese uba umaze kubaga inka.

3.Baha agaciro inka n’abana cyane

Aba ngo nkuko kuva kera usanga arabantu bakunze kurangwa n’ubworozi bw’inka ndetse n’ubworozi bwamahene bituma umuntu ufite inka nyinshi ariwe ubarwa nk’umutunzi cyangwa se nkumunyacyubbahiro ukomeye. Ikindi kandi ngo kubyara bibarwa nabyo nkigikorwa cy’ubutunzi aho abana babo bashyingirwa bakiri bato ndetse ngo baharanira kubyara abana benshi bashoboka

4.Abagore nibo bubaka amazu

Unyubako zizwi nka “INKAJIJIK” aba bakunze guturamo usangwa zubakwa n’abagore cyane cynae bifashishije amase , ibyatsi n’ibindi.

5.Kuririmba no kubyina.

Aba ngo bazwiho injyana zihariye ndetse n’imbyino zabo bwite usanga akenshi ziganjemo gusimbuka ariko ngo biba mumico yabo kuko niyo uwagiye guhiga ahamije itungo abanza kuribyinira.

6.Ntibashyingura ababo bitabye Imana.

Aba ngo bizera ko iyo umuntu apfuye ibye byose biba birangiriye aho ndetse bakemera ko iyo umushyinguye mubutaka uba uri kubwngiza bishobora no gutuma utabubyaza umusaruro bikaba ariyo mpamvu iyo umuntu wabo yitabye imana bamusiga amaraso menshi cyane kubiri ndetse bakamsiga aho ngo aze kuribwa ninyamanswa.

 

 

Source:  www.discoverwalks.com

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks