Connect with us

Imyidagaduro

Utugambo twiza Miss Aurore yabwirwaga n’umugabo we ku isabukuru ye twageze ku iherezo| Aurore yemeje ko yatandukanye burundu n’umugabo we

Published

on

Mu myaka yashize ku itariki nk’iyi ya 22 Gashyantare, uwahoze ari umugabo wa Miss Aurore Kayibanda Mutesi ariwe Egide Mbabazi yatangazaga amagambo meza yuzuyemo imitoma n’urukundo rwinshi ayabwira Miss Aurore. Ibi siko byagendekeye Miss Aurore kuri uyu munsi kuko usibye no kuba Egide atigeze amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, no ku mbuga nkoranyambaga akoresha by’umwihariko instagram, ntabwo uyu musore agikurikira Miss Aurore.

Itandukana rya Miss Aurore na Egide rwatangiye kunuganugwa mu kwezi gushize dore ko aba bombi buri umwe yakurikiranaga undi ku rubuga rwa instagram gusa kuri ubu nta numwe ugikurikirana mugenzi we. Mu kiganiro Miss Aurore yagiranye na Ally Soudy kuri instagram yemeje amakuru yuko yatandukanye na Egide mu magambo agira ati « Nibyo twaratandukanye. Umubano wacu wageze ku iherezo ».
Miss Aurore n’umugabo we, Egide Mbabazi batandukanye nyuma y’imyaka isaga ibiri n’igice basezeranye dore ko aba bombi basezeranye muri Nyakanga 2018 nyuma y’amezi atanu Egide mu gihe tariki ya 28 Gashyantare 2018, Egide yambitse impeta Miss Aurore Kayibanda amusaba ko yazamubera umugore, Aurore nawe ntiyazuyaza ahita abyemera.

Aha Miss Aurore yari amaze kwemerera Egide ko azamubera umugore. Ni muri Gashyantare 2018

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar