in ,

Usher yateye utwatsi umugore umushinja kumwanduza imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Umuhanzi Usher yamaze guhakana ibirego ashinjwa n’umugore witwa Quantasia umushinja kuba yaramwanduje indwara yanduririra mu mibonano mpuzabitsina. Usher we avuga ko atigeze aryamana n’uyu mugore kuko ngo atari ku rwego rw’abagore akunda.

Nkuko tubikesha TMZ, Usher yatangaje ko adakozwa ibyo kuba yararyamanye na Quantasia. Ni mu gihe Quantasia we avuga ko yahuye na Usher ku nshuro ya mbere ubwo yitabiraga kimwe mu bitaramo bye ndetse akaza kuryamana nawe muri Hoteli nubwo Usher atigeze amubwira ko yanduye Herpes. Izindi nshuti za Usher zikomeza zivuga ko  bishoboka ko Usher yaba yaramubyinishije kuri stage kuko ngo we iyo atumiye abantu ku rubyiniro atarobanura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Real Madrid Jose Mourinho yakoze igikorwa cyiza cyakoze ku mitima ya benshi

Dore urutonde rw’abakinnyi bize ibintu bikomeye muri Kaminuza kurusha abandi kw’Isi