in

USA itsinze umukeba wayo biyiha itike ya 1/8 mu gikombe cy’isi

Leta Zunze Ubumwe zitsinze Iran igitego kimwe ku busa mu mukino wanyuma mu itsinda B mu gikombe cy’Isi biyihesha itike ya 1/8.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Iran.
Iran XI: Beiranvand; Mohammadi, Hosseini, Pouraliganji. Rezaeian; Hajsafi, Nourollahi, Ezatolahi, Gholizadeh; Azmoun, Taremi
Uyu mukino wari wabereye kuri Al Thumam Stadium utangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro.


USA XI: Turner; Dest, Carter-Vickers, Ream, Robinson; Adams, Musah, McKennie; Weah, Sargent, Pulisic.
Iran niyo yatangije umupira ndetse ku munota wa 1 yari yabonye kufura ariko bayitera nabi.
Bidatinze na USA Christian Pulisic yazamukanye umupira wenyine yihuta cyane ariko ba myugariro ba Iran bamubera ibamba.
USA nayo itari iryamye yakomeje kwataka kuko ku munota wa 9 Pulisic yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Musah yawutera akawutera kure y’izamu.

Weah yongeye guhindura umupira ashakisha Christian Pulisic ariko awuteye akoresheje umutwe awutera mu biganza bya Beiranvand umuzamu wa Iran.
Hagati y’umunota wa 15 na 21 amakipe yombi yageragezaga gukinira mu bibuga byayo ariko by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nizo zageraga imbere y’izamu rya Iran ariko gutera mu izamu bikaba ingorane.
Timothy Weah ukinira USA yongeye guhusha igitego ubwo umukinnyi wa Iran yamwiheraga umupira mu rubuga rw’amahina ariko agarsra agapira Gato kakagwa mu biganza bya Beiranvand umuzamu wa Iran.

Timothy Weah wari wazonze Iran yongeye kwihambura umuzinga w’ishoti ariko awutera hejuru cyane y’izamu rya Iran.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarizakomeje kwataka zaje kubona igitego ku munota wa 39 cyatsinzwe na Christian Pulisic ku mupira
mwiza yarahawe na Sergio Dest.
Iminota 45 isanzwe y’igice cya mbere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 yinyongera.
Mu minota itanu
y’inyongera Timothy Weah yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri cya USA ku mupira yarahawe na Mc Kennie ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’imbaraga ku mpande zombi USA igerageza gushaka igitego cya kabiri kuko ku munota wa 47 babonye koroneli ariko bayitera nabi ntiyajyira icyo imara.

Iran nayo yahigaga igitego ku munota wa 51 Mehdi Taremi yahushije igitego ubwo yashtiraga umupira ku mutwe ariko akawutera mu biganza bya Turner ufatira USA.
Iran yaje guhusha ikindi gitego ku munota wa 65 ubwo Saman Ghoddos yateraga umupira ariko akawuta kure y’izamu.
Iran yakomeje ishaka igitego ariko USA ikayibana ibamba..
Mu minota 9 bongeyeho nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye ,Iran yagerageje gushaka igitego cy’itsinzi ariko amahirwe akabura.
Umukino urangira USA itsinze Iran kimwe ku busa.

Mu itsinda B hazamutsemo amakipe abiri ajya muri 1/8 ariyo:
-Ubwongereza buzamutse buyoboye n’amanota 7.
– Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizamutse ari iza kabiri n’amanota 5.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Kiyovu sport bwongeye gusetsa abantu benshi kubera umutoza w’iyi kipe

Ubushakashatsi; Kugenda n’ibirenge byongera ubunini bw’igitsina