in

Urwego rw’imikinire Heritier Luvumbu ariho rwatumye abafana ba Rayon Sports bacika ururondogoro nyuma yo kureba imyitozo ye ya mbere

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports maze agaragaza ko afite ubuhanga budasanzwe bitanga icyizere cyo kuzafasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023 ubwo iyi kipe yasubukuraga imyitozo nyuma y’ikiruhuko abakinnyi n’abatoza bari barahawe kuva tariki 23 Ukuboza 2022.

Benshi mu banyamakuru ndetse n’abafana bitabiriye imyitozo yabereye mu Nzove bemeje ko Heritier Luvumbu Nzinga yitwaye neza ndetse akaba yakiranywe urugwiro rudasanzwe bigaragaza ko abafana ba Rayon Sports bamwitezemo umusaruro ushimishije.

Ejo ku wa Kane tariki 5 Mutarama 2023, Rayon Sports izakomeza imyitozo ari naho Heritier Luvumbu Nzinga azakomeza kugaragaza niba koko urwego rwe rw’imikinire ruri hejuru ku buryo azatanga umusaruro ushimishije mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) igomba kuzatangira tariki 23 Mutarama.

Luvumbu Nzinga w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye kumenyekana cyane mu 2014 ubwo yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yayivuyemo mu 2017 ahita yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi.

Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yongeye kugaruka muri Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y’igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Kuva mu 2014 ni bwo uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 6 yahiriye mu nzu arapfa

Umujyi wa Bujumbura uri mu bihe biteye ubwoba