in ,

Urutonde rw’abatoza batanze amafaranga menshi bagura abakinnyi kurusha abandi muri ruhago!

Mourinho na Wenger ku rutonde rw'abatoza bakoresheje akayabo bagura abakinnyi.

Mu mupira w’amaguru hakunzwe kuvugwamo itangwa ry’amafaranga mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi cyane cyane ku mugabane w’uburayi kuko ariho abakinnyi benshi b’ibihangange babarizwa muri uyu mwuga,gusa si bo iryo tangwa ry’amafaranga rireba kuko bagurwa n’amakipe atandukanye,bishingiye ku batoza ayo makipe akomeye aba afite,bityo ayo mafaranga abatangwaho yitirirwa abatoza kuko umutoza niwe wihitiramo abakinnyi yumva yakoresha mu ikipe ye.

Ni kubwizo mpamvu tugiye kubagezaho urutonde rw’abatoza icumi bambere bakoresheje amafaranga menshi kurusha abandi kumugabane w’uburayi.

9.Ku mwanya wa cyenda turasangaho Roberto Mancini,

Roberto Mancini kurubu udafite ikipe kubera ko inter milan iheruka kumwirukana.
Roberto Mancini kurubu udafite ikipe kubera ko inter milan iheruka kumwirukana.

Uyu mugabo udafite ikipe kurubu yakoresheje amafaranga millions 629,94 zama euros agura abakinnyi 64,akaba ariwe wanyuma kuri uru rutonde.

8.Ku mwanya wa munani turasangaho Louis van Gaal,

Luis Van Gaal uherutswe nawe kwirukanwa mu ikipe ya Man utd.
Luis Van Gaal uherutswe nawe kwirukanwa mu ikipe ya Man utd.

  Uyu mugabo nawe wahagaritse by’agateganyo akazi k’ubutoza yakoresheje amafaranga 637,71 millions zama euro agura abakinnyi 63.

7.Ku mwanya wa karindwi turasangaho Rafael Benitez,

Rafael Benitez umutoza w'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri utoza ikipe ya Newcasttle.
Rafael Benitez umutoza w’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri utoza ikipe ya Newcasttle.

Uyu mutoza wakoze amateka ava mu ikipe ikomeye kurubu akaba ajyiye gutoza mu cyiciro cya kabiri nawe mu makipe yatoje yakoresheje amafaranga asaga 641,09 millions zama euros agura abakinnyi 74.

6.Ku mwanya wa gatandatu turasangaho Pep Guardiola,

Pep Guradiola umutoza mushya w'ikipe ya Manchester city.
Pep Guradiola umutoza mushya w’ikipe ya Manchester city.

Uyu mugabo nawe waciye mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi amaze gukoresha amafaranga asaga 700 millions zama euros agura abakinnyi bose hamwe 35.

5.Ku mwanya wa gatanu turasangaho Arsène Wenger,

Arsene Wenger umutoza w'ikipe ya Arsenal.
Arsene Wenger umutoza w’ikipe ya Arsenal.

Uyu musaza umaze imyaka irenga 15 mu gihugu cy’ubwongereza nawe amaze kugura abakinnyi batagira ingano ku mafaranga menshi asaga 743,38  millions zama euros ku bakinnyi 95. 

4.Ku mwanya wa kane turasangaho Sir Alex Ferguson,

Sir Alexander Chapman Ferguson uwatoje kandi akaba ari n'umujyanama mu ikipe ya Manchester united.
Sir Alexander Chapman Ferguson uwatoje kandi akaba ari n’umujyanama mu ikipe ya Manchester united.

Uyu mukambwe w’inararibonye mu gihe cye cy’ubutoza yakoresheje amafaranga asaga 788,95 millions zama euros agura abakinnyi 94.

3.Ku mwanya wa gatatu turasangaho Manuel Pellegrini,

Manuel Pellegrini uwahoze atoza ikipe ya Manchester united.
Manuel Pellegrini uwahoze atoza ikipe ya Manchester united.

Uyu musaza watoje amakipe akomeye ku isi yakoresheje amafaranga asaga 848,75 millions zama euros agura abakinnyi bose hamwe 65.

2.Ku mwanya wa kabiri turasangaho Carlo Ancelotti,

Carlo Ancelloti umutoza mushya w'ikipe ya Bayern Munich watoje amakipe akomeye akanayakoreramo amateka akomeye.
Carlo Ancelloti umutoza mushya w’ikipe ya Bayern Munich watoje amakipe akomeye akanayakoreramo amateka akomeye.

Uyu mugabo w’inararibonye mu mupira w’amaguru yakoresheje amafaranga asaga 1,04 milliard zama euros agura abakinnyi 74.

1.Ku mwanya wa mbere mugutanga ifaranga yibikaho abakinnyi turasangaho umugabo José Mourinho,

Jose Mourinho umutoza mushya w'ikipe ya Manchester united.
Jose Mourinho umutoza mushya w’ikipe ya Manchester united.

Uyu mugabo uzwi cyane ku isi muri ruhago azwiho gukinisha abakinnyi bahenze akababyazamo umusaruro nkuko bikwiye amaze gukoresha amafaranga asaga 1,16 milliard zama euros agura abakinnyi 89, akaba ari nawe mutoza waguze umukinnyi uhenze ku isi amutanzeho miliyoni 120 zamayero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abakinnyi batanu bo muri Jeux Olympique bemeye kugaragara bambaye ubusa muri PlayBoy (amafoto)

Niyonshuti Adrien yahuye n’akaga gakomeye mu mikino Olympique!