in ,

Urutonde rw’abastar Nyarwanda bagiye bagira ibihe bisharira mu rukundo

Abantu benshi bakurirana amakuru y’ibyamamare bakunda cyane cyane ibikora umwuga wo kuririmba, bakunda kwifuza kumenya ubuzima ibyamamare bakunda babayemo cyane cyane ibijyanye n’urukundo.

cats
Bagiye baterwa ibikomere no gutandukana kandi bakundanaga

YEGOB.RW yagukoreye urutonde rw’ibyamamare byaba byarahuye n’ibizazane mu rukondo ndetse bikabazwa cyane no kuba bitandukanye n’abakunzi babyo bikagaragarira buri wese. Ntibivuze ko nta bindi byamamare byagize ibihe bibi mu rukundo rwabyo, ariko ibigaragara kuri uru rutonde nibyo byagaragaje cyane kubasha kubyakira.

.

Asinah Mukasine: Uyu ni umukobwa wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ahanini abikesha umuhanzi Riderman wahoze ari umukunzi we,Uyu mukobwa yakundanye na Rider man bishyira kera, gusa muri yi minsi yaba atorohewe kubera uburyo uwari umukunzi we Rider Man yamusezereye Nta n’imperekeza. Asinah yavuze ko yatunguwe kandi yababajwe n’uburyo uwo yitaga umukunzi we Riderman yasohoye ubutumire bw’undi mukobwa Asinah atari abizi. Abinyujije kuri facebook ye, Asinah yanditse ibaruwa ndende yuzuyemo amaganya n’anagahinda yatewe na Riderman ndetse anemeza ko nta muhungu ubaho ufite urukundo nk’urwe.

Safi Madiba: Uyu musore Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yavuzweho kuba incuti y’akadasohoka y’umuhanzikazi Knowless ndetse byanavuzwe ko bigeze kubana mu nzu imwe. Uretse n’ibyo, buri umwe muri aba yagaragaye mu mashusho y’indirimbo imwe ya buri umwe, dore ko na Safi yasaga n’urandase Knowless wari umutangizi mu muziki. Gusa ibi ntibyakomeje neza kuko mu mpera za 2011 Knowless yipakuruye Safi ku mpamvu zitavuzweho rumwe, gusa benshi bahurije kuba Knowless yarabonaga ntaho Safi yazamugeza agahitamo kumusezerera. Ibi byabaje Safi cyane kugeza aho akoze indirimbo bise “Wampoye iki.”

Miss Jojo: Miss Jojo ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare mu kuzamura abakobwa no kubatinyura gukora umuziki, yagize ibihe byiza n’uwari umujyanama (manager) ndetse akaba n’umukunzi we igihe kirekire ndetse abakurikiranaga ibyabo bavugaga ko nta kabuza bazabana bitewe n’uko Miss Jojo yari amaze kuva mu idini ry’abadivantisiti akajya mu idini rya Islam Saleh yabarizwagamo. Ibyabo byaje kugera kumpera batangaza ko batandukanye ku mpamvu batatangaje. Byagiye bivugwa ko Miss Jojo yaba yarababajwe na Saleh  mu rukundo akaba ari nayo mpamvu uyu mukobwa atari yatangaza ko afite undi mukunzi dore ko yahise ahagarika n’umuziki.

Platini: Uyu muhanzi Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream boys nawe yagize ibihe bye mu rukundo bitigeze bimuhira. Mu mwaka wa 2009 ni bwo byamenyekanye cyane ko Platini yaba yari mu rukundo n’umukobwa witwa Rozy akaba nawe yari umuhanzi bose kandi bakaba bari abanyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yari I Butare. Byaje kuvugwa ko aba bakunzi baje gusanga barakundanye urudashoboka kuko imiryango yabo ngo yaba yari ifitanye isano. Ibi byatumye itsinda rya Dream boys rihimba indirimbo bayita “Duftanye Isano”. Byavuzwe aricyo bayikoreye.

Oda Pacy : Uyu muhanzikazi nawe ari mu babajwe n’abakunzi babo ku buryo butoroshye. Mu mwaka wa 2011 ni bwo Pacy wari kuzamuka yatewe inda n’uwamufashaga ari we producer Lick Lick ari ko we yihakana umwana kugeza avutse. Ibi byakuruye umwuka mubi hagati yabo ndetse bishengura cyane Pacy kubwo kumwihakana kandi bararyamanye. Nubwo nyuma Lick Lick yaje kwemera umwana we, byarangiye bo batandukanye  kandi bitari byiza  dore ko Lick Lick yamukoreye indirimbo yise “Ntabwo Mbyicuza”

Maitre Jado: Uyu ni umuhanzi wo mujyi wa Muhanga akaba yari atangiye kumenyekana no mujyi wa Kigali cyane kubera indirimbo ye yise “Icyemezo”. Nta wakwibagirwa uburyo yari abanye neza n’umugore we kugeza n’aho umugore we yamuhaye inka kubera uburyo yari yaririmbye neza mu gitaramo cyari cyabereye mu mujyi wa Huye. Nyuma y’igihe kitarenze imyaka ibiri ibyari urukundo byavuye mo urwango rukomeye, Maitre Jado atandakuna n’umugore we bikaba byarateye igikomere gikomeye Maitre Jado kugeza aho atangarije ko azongera gutekereza umugore nyuma y”imyaka 20 ndetse asezera mu muziki.

Miss Bahati Grace: Miss Bahati Grace akimara kuba miss bavuzwe ko akundana na K8 ndetse nabo barabyemera bigera n’aho K8 amutera inda akabyarira umwana w’umuhungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’imyaka hafi nk’ibiri nibwo K8 yabyaranye n’undi mukobwa nawe uba muri Amerika ndetse anatangaza ko atagikundana na Miss Bahati Grace niwe wita ku mwana wabo wimfura

 

Miss Vanessa: uko urukundo rwa Vaness na Olvis  rwagurumanye nk’amashara  ni nako rwahwamye,barakundanye bishyira kera ndetse bimenywa na benshi mu banyarwanda gusa umunsi batandukana na none byamenywe na bose kuko uri Vanessa yashinjije Olvis kuba umwana maze  Olvis nawe amwibutsa ko  atarakwiye kwita umwana uwo yambariye ubusa,byarangiye Vanessa ariwe usigaye yigaragura mu cyimwaro yari yihamagarije

Alpha Rwirangira : Alpha yakunze Uwingabire Esther wabaye Miss w’intara y’uburengerazuba mu mwaka wa 2013 nyuma y’ibihe bitandukanye by’urukundo alpha yaje kumutera inda gusa icyaje gushengura umutima wa Alpha ni uko Ether yabyaye umwana wabo mu ibanga akanabimuhisha kuko yari yamaze kwibonera undi umugusha neza .

Miss Sandra : Sandra nawe yakundanye na Derek (Active )  bishyira kera gusa byarangiye Derek afashe umwanzuro w’uko batandukana maze uyu mukobwa asigaye yifumbase  nyamara disi byavugwaga ko yaretse akazi yarafite  muri Guma Guma ariwe azira gusa  aherutse gutangaza ko ashaka umusore ufite gahunda wamwibagisa Sano Derek

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news:Umutoza wa Real Madrid Zidane amaze gutangaza ikipe azerekezamo nyuma y’ibibazo biri muri Real

Dore ikintu kihariye utazi mu gukunda kwa Safi Madiba (Amafoto)