in ,

Urutonde rw’abakinnyi b’ibihangange muri ruhago batuye mu nyubako zihenze cyane (Amafoto)

Bimenyerewe ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bari mu bantu babona agatubutse, ndetse ni n’umwuga ubatunze cyane.Ibi nta muntu wabigiraho ikibazo kuko na bo bahemberwa ibyo baba bakoze, gusa ushobora gutangazwa n’uko amafaranga bakura muri ruhago abafasha kubaho neza nk’abandi baherwe bose.

Tugiye kurebera hamwe urutonde rw’abakinnyi 10 b’ibihangange Ku Isi muri ruhago baza Ku mwanya wa mbere mu kugira inyubako zihenze cyane. Uru rutonde ruragaragaramo n’abakinnyi bavuye mu mupira w’amaguru nyamara bakiyoboye mu gutura mu nyubako zigezweho zibarirwa akayabo k’amadorali.

10. Kaka -$3 Million 

Ku mwanya wa 10 tuhasanga umunyabigwi ukomoka muri Brazil, Kaka wamenyekanye cyane muri ruhago,ndetse agatwara Ballon d’or muri 2007.aba mu nzu ifite agaciro ka Millioni 3 z’amadolari.

9. Andres Iniesta- $4.6 million.

Uyu mutoza wa Barcelona aza ku mwanya wa 9 w’uru rutonde n’inzu ifite agaciro ka Millioni 4.6 z’amadorali.

8. Lionel Messi-$ 5 Million

Igihangange Messi,ukina muri Barcelona ku myaka ye 29 y’amavuko yibera mu nyubako ifite agaciro ka Million 5 z’amadorali.

7. Mario Balotelli- $5 Millioni

Uyu mukinnyi w’u Butaliyani na we yituriye mu nyubako ya Millioni5 z’amadorali.

6. Cristiano Rinaldo -$6 million

Uyu musitari wa Real Madrid na we aba mu nzu y’icyitegererezo ifite agaciro ka Millioni 6 z’amadorali.

5. Frank Lampard : $7 million

Uyu wahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea akaba yarasezeye muri ruhago mu 2016,gusa afata nk’umukinnyi w’ibihe byose.Kuri ubu nawe ari mu bakinnyi batuye mu nzu zihenze cyane.Inyubako ye ifite agaciro ka Millioni 7 z’amadorali.

4.John Terry -$7.5 millioni

Uyu mukinnyi wa Chelsea ari mu bakinnyi bari gusezera mu mupira w’amaguru,muri iyi mpeshyi.Nawe ari mu bakinnyi bafite inyubako zihenze,ifite agaciro ka 7.5 millioni z’amadorali.

3. Wayne Rooney – $17.83 million

Uyu wahoze ari capitene wa Manchester united, ni umukinnyi w’umwongereza uba mu nyubako isobanutse.Ifite agaciro ka Millioni17.83 z’amadorali.

2.David Beckham -$20 Million

Uyu mukinnyi wahoze akomeye muri Manchester united, ndetse ni icyitegererezo cy’isi yose ku bakunzi ba ruhago,wanakiniye amakipe atandukanye nka: Real Madrid, AC Milan, PSG, na LA Falaxy nawe ari mu bakinnyi batuye heza,mu nyubako ifite agaciro ka 20 millioni z’amadorali.

1. Didier Drogba -$ 21Millioni

Drogba,umunyabigwi ukomeye cyane muri ruhago,akomoka muri Ivory cost yahoze akinira ikipe ya Chelsea, ni we ubimburira abandi bose mu kugira inyubako ihenze ibarirwa muri millioni 21 z’amadorali.

 

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Ikipe ya Liverpool Fc ikaba yamaze kwibikaho umunyezamu ukomeye ku isi

Dore ibimenyetso 3 bizakwereka umukobwa utinya gukora imibonano mpuzabitsina.