in

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis azabanza mu kibuga bakamufasha guha isomo rya ruhago Musanze FC yamukojeje isoni mu mukino ubanza

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 izaba yakomeje aho Rayon Sports izakira Musanze FC mu mukino usoza umunsi wa 16.

Uyu mukino uzabera mu Karere ka Muhanga ugatangira Saa Cyenda z’amanywa, kwinjira ahasanzwe azaba ari ibihumbi bibiri, ahatwikiriye ni ibihumbi bitatu mu gihe muri VIP azaba ari ibihumbi 10 by’Amanyarwanda.

Urutonde rw’abakinnyi 11 Haringingo Francis azabanzamo

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Ngendahimana Eric.

Abo hagati : Mugisha Francois, Kanamugire Roger na Ndekwe Felix.

Ba rutahizamu : Iraguha Hadji, Moussa Camara na Musa Esenu.

Iyi kipe yugarijwe n’abakinnyi benshi bafite imvune irashaka kuzihorera kuri Musanze FC yayitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza, kugeza ubu kandi Heritier Luvumbu ntabwo yari yabona ibyangombwa bimwemerera kuyikinira.

Rayon Sports iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 33, Kiyovu Sports ndetse na APR FC zifite amanota 31, mu gihe Gasogi United ifite amanota 29 mu mikino 16 zimaze gukina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: Umukobwa abayeho azi isaha ,umunsi ,umunota n’uburyo azapfamo

Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko Byiringiro Lague atacyerekeje muri Sandvikens IF yo muri Suède yari yemeye kumutangaho arenga miliyoni 200