Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bambara neza

Featured

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bambara neza

Uko isi itera imbere niko buri kimwe kigenda gihinduka. Uwambaye neza, anogera ijisho…Ni kenshi abahanzi nyarwanda bamwe na bamwe bakunze kunengwa cyane mu bijyanye n’imyambarire, nyamara bamwe muri bo binjiza agatubutse…


Uyu munsi rero twabateguriye urutonde rw’abahanzi nyarwanda bambara neza, ugendeye kuri bimwe mu birori bitabira ndetse namwe mu mafoto yabo bashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Mu gukora uru rutonde twashingiye ku bivugwa na bakunzi babo, ndetse na bamwe mu bakurikiranira hafi muzika, utibagiwe abasobanukiwe no kwambara bigezweho mu ruganda rw’imyidagaduro.

ACTIVE

1413964805_logo1Iri tsinda ni bamwe mu bahanzi nyarwanda basobanukiwe muzika, ndetse n’uburyo bitwara ku rubyiniro biri mu byongera abakunzi babo. Aba baririmbyi kwambara neza kwabo ntigushidikanwaho kuko akenshi bajyanisha n’ibyino zabo.

DREAM BOYZ

NhRB0v7 Mujyanama Claude na Platini Nemeye ni abasore b’inzozi koko, bamaze kwemeza abanyarwanda kugeza ubu. Kuva batangira kuririmba kugeza ubu mu birori byagiye biba nka Salax Awards, berekanye ko ibyo kwambara kuri bo bagakemuye ako kabazo , ari nayo mpamvu baje kuri uru rutonde.

Riderman

074177d3eb6371e32c16c55a3b8f706bUmwami w’ibisumizi, wibera mu nkuta ziyeriko, abitse mu kabati ke igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri. Umuraperi ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika, uretse kuririmba uyu muhanzi ibyo yambara usanga bifite agaciro gahanitse kuva kuri Chennete kugera ku nkweto.

 Tom Close

1508609_729885963746942_8320840186774348028_nTom Close niwe muhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya mbere, imiririmbire, imyambarire ye ndetse n’uburyo y’iyubaha nk’umugabo wubatse bimuha amahirwe yo kuza kuri uru rutonde.

  Christopher
1409420297_christopherUyu ni umuhanzi ukomeje kurangwa no gukundwa cyane cyane n’igitsinagore bitewe n’imicyo ndetse no kwambara neza bigatuma benshi bavuga ko ari umuhanzi ukeye mu baririmba injyana ya RnB ,akaba ari mu bahatanira irushanwa rya PGGSS6 ushobora kumuha amahirwe umutora muri PGGSS6 wandika 3 ukohereza kuri 4343

 Meddy
1myTyiu Meddy umuhanzi ufite ijwi ryahogoje amagana y’abakobwa mu Rwanda. Umuhanzi wubatse umubiri ku buryo umwenda wose yambaye aberwa. Usibye ijwi rya Meddy n’uturirimbo tw’urukundo twe, uburyo yambara nabyo ari kimwe mu bimufasha kuba kugeza ubu ariwe muhanzi ukora amashusho buri wese akihutira kuyahiga ngo yihere ijisho.
 Knowless Butera 

Butera, ni umuhanzikazi uri mu maboko ya Ishimwe Clement kugeza ubu, bose bahuriza mu nzu imwe itunganyamuzika ya Kina Music. Ni umunyabigwi kuko nawe yegukanye Guma Guma ya gatanu…Azwiho kwambara imyenda myiza mu mashusho [Video] ye bituma iyo asohotse buri wese yihutira kureba udushya turimo.
Knowless-Butera-looking-hot Ni umwe mu bahanzikazi bamaze kugaragaza ko bashoboye binyuriye mu bihangano bye, impamvu ishingirwaho kugirango aze kuri uru rutonde ni uburyo iyo urebye imyambaro yambara uko yaba iteye kose iramubera, by’umwihariko bigaterwa ahanini n’ubwiza karemano uyu mukobwa asanganywe ndetse n’uburyo yahinduye imyitwarire ye bigaragarira buri wese.

The Ben
Umuhanzi w’ijwi rituje, umuhanzi ucisha make, ntakumirwa ku migabane. Kugeza ubu aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamaze hafi imyaka itandatu, yubatse umubiri kugeza naho umwenda wose yambaye onogera ijisho. Amwe mu mafoto ye agira Likes [Gukunda] nyinshi ku buryo byerekanako asobanukiwe no kwambara icyo ari cyo.

dc16622ddc767e6bc1200fe5df2fbdfb Uburyo yambara mu mashusho ndetse n’uburyo aba yajyanishije umunsi ku munsi bimuha amahirwe yo kuza kuri uru rutonde, uretse ibi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ni gitsina gore akenshi hagendewe ku miterere ye ndetse n’imitoma ye mu ndirimbo yahogoje benshi.
 Princess Priscilla 
Umukobwa w’ikimero cyiza… ubwiza bwe burangaza benshi… byagera ku myambarire benshi bambera abahamya kugeza ubu. Priscilla ubwiza bwe bujyana n’imyambarire ye, biri mu bituma aberwa n’umwenda wose.

prisilla Amafoto ye kuri instagram ye yaciye ibintu mu kugira Likes, apfa gushyira gusa atinda gukora kuri save. Kuri ubu ari gukurikiranira amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bahanzi kazi nyarwanda bakundwa ku rugero rwo hejuru n’ab’igitsina gabo biturutse cyane ku ijwi rye bikaba akarusho iyo bamwe barabutswe ku dufoto twe.
Urban Boyz

guma_guma-3Imyambarire, udushya, ingufu, indirimbo zizwi na banyarwanda hafi ya bose, ibi ba byifashisha ku rubyiniro batumiwemo urwo ari rwo rwose. Imyambarire yabo ntishidikanwaho, bamaze kwemeza benshi kugeza ubu. Uburyo bitwara mu mashusho yabo, imyambaro bakoreshamo ituma baza imbere.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Urakwiriye by Official Yvette

By May 19, 2019

indirimbo

Zirayumvira by Zawadi

By May 19, 2019

indirimbo

Twifunze by Sintex

By May 18, 2019

indirimbo

Ni Wowe by Marina

By May 17, 2019

Facebook

To Top