in ,

Urupfu uwavumbuye Radiyo yapfuye ruteye agahinda !

Umufaransa w’umuhanga muri filozofiya , Albert Camus yagize ati “ Ariko nyuma ya byose, umuntu akeneye kugira umwete wo guharanira kubaho kurusha uwo kwiyica”, abatabarika mu nguni zose ku Isi bakishyira mu kagozi bakiyambura ubuzima.

Inkuru ibika umuntu wapfuye yiyambuye ubuzima ica benshi umugongo ndetse igatera agahinda kurushaho kuko abenshi basigarana urujijo rwo kumenya icyamuteye kwiyambura ubuzima. Biba agahinda kageretse ku kandi iyo umuntu yiyahuye akijugunya nko mu mwobo muremure cyangwa ahandi hantu hatagerwa na muntu bityo akagenda abe batamushyinguye.

Abapfa biyambuye ubuzima si abo mu bihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere gusa, ahubwo biba ku Isi hose kuko no mu bihugu bifite ubutunzi bukomeye nk’u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Koreya y’Epfo habarirwa abantu batabarika bapfa biyahuye.

Mu myaka 45 ishize, impuzandengo y’abantu bapfa biyahuye imaze kuzamukaho 60% mu bihugu byakorewemo ubushashatsi. Igihugu cya Guyana kiza ku isonga mu bihugu bigaragaramo umubare munini w’abantu bapfa biyahuye aho babarirwa ku rugero rwa 44.2 mu bantu igihumbi.

Muri Afurika y’Uburasirazuba ibihugu by’ u Burundi na Tanzania bigaragara mu myanya 10 ya mbere ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage benshi bapfa biyahuye. Muri Tanzania[ku mwanya wa karindwi] abagera kuri 24.9 mu bantu igihumbi bapfa biyahuye mu gihe mu Burundi [ku mwanya wa cumi] 23.1 mu bantu igihumbi bapfa biyambuye ubuzuma nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa worldatlas.

 

1.Edwin Horward Armstrong

Edwin Howard Armstrong ni Umunyamerika uzwiho kuba ari we wavumbuye radiyo, yaje kwiyahura ku myaka 64 asimbutse mu idirishya ry’igorofa ya 13 mu mwaka wa 1954.

2.Albert Ayler

Beyler wamenyekanye mu njyana ya Jazz mu kinyejana cya 20 yiyahuye afite imyaka 34 ubwo yirohaga mu ruzi ruherereye mu burasirazuba bwa New York Ku wa 5 Ugushyingo 1970.

3.Salvador Allende

Salvador Guillerlmo Allende wanabaye Perezida wa mbere wa Chile mu buryo bunyuze mu matora aboneye, yaje kwiyahura yirashe ubwo yari agabweho igitero cyo kumuhirika ku butegetsi mu mwaka wa 1973. Gusa hari izindi nkuru zivuga ko yaba yarishwe.

4.Tonny Scott

Tonny Scott ni Umwongereza watunganyaga akanayobora filime, yiyahuye mu 2012 afite imyaka 68 . Yapfuye yiyahuye ku kiraro kirekire giherereye mu Mujyi wa Los Angeles.

5. Miloslava

Uyu Munya-Mexique wagaragaye muri filime zigera kuri 32 yanashyizwe ku isonga ku rutonde rw’abagore beza b’ibihe byose, yashyize iherezo ku buzima bwe akiri muto ku myaka 30. Mu 1955 yiyahuje ibinini bisinziriza anywa ibirengeje urugero ntiyakanguka.

6.Clodius Albinius

Albinius yari Umwami w’Abami w’Abaromani yaje kwiyahura yiyishe igihe yari amaze gutsindwa urugamba mu mwaka wa 197 afite imyaka 47.

7.Kurt Cobain

Kurt Donald Cobain yari Umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi ukomeye wa gitari yiyambuye ubuzima mu mwaka wa 1994. Yapfuye yirashe.

8.Diane Arbus

Diane Arbus wavutse mu 1923 yakoraga nk’umunyamwuga akazi ko gufotora. Na we yaje gupfa yiyahuje ibinini mu mwaka wa 1971 ubwo yari afite imyaka 48 y’amavuko.

9.Edwin Valero

Valero yari umukinnyi ukomeye w’iteramakofe , yaje kugira agahigo k’imikino 27 ataratsindwa na rimwe ariko na we nyuma y’ibi byose byarangiye yishyize mu kagozi amaze kwica umugore we mu mwaka wa 2010.

10. Deborah Laak

Deborah Laak , umukobwa wa Edwin Frank Laak na Mary Ellen yabaye umwanditsi ku binyamakuru bitandukanye aho yanabaye umwanditsi mukuru kuri Dallas Morning News . Yasoje urugendo rw’ubuzima bwe abigizemo uruhare ubwo yiyahuzaga ibinini bisinziriza nyuma yo kumenya ko afite uburwayi bwa kanseri mu mwaka wa 2000.

 src: IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe Ya Arsenal bayisahuye inkingi ya mwamba yayo

Irebere abakinnyi 12 bahinduye amakipe mu minota 30 yanyuma y’igura n’igurishwa bakomeye ku isi