in

Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.

Uru rukwavu runini cyane ku isi rwitwa Darius ,magingo aya rukaba rwaburiwe irengero aho bikekwa ko rwibwe. Nyir’uru rukwavu akaba yashyizeho akayabo ka miliyoni y’amanyarwanda ku muntu uzarumugarurira rukiri ruzima.

Uru rukwavu rungana n’ihene ntoya rwaburiwe irengero kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko nyirarwo arifuza kurubona ariyo mpamvu yashyizeho amapawundi 1,000 ku muntu uzarugarura ari ruzima.

Polisi ya West Mercia mu Bwongereza yavuze ko nta kabuza uru rukwavu rwibwe mu nzu yarwo iri ahitwa Stoulton muri Worcestershire mu masaha y’ijoro.

Darius yari yanditse mu gitabo cy’uduhigo cya Guinness World Record ko arirwo rukwavu rwari runini mu bwoko bwarwo.

Madamu Annette Edwards wari nyiri uru rukwavu yavuze ko azatanga kariya kayabo niyongera kurubona ari ruzima kuko kurubura wari “Umunsi uteye agahinda” kuri we.

Abinyujije kuri Twitter,Madamu Annette Edwards yinginze uwaba arufite kuruzana cyangwa se uwaba ufite amakuru y’aho ruherereye kuyamuha.

Yavuze ko uwaba afite urukwavu rwe Darius yamubabarira akarumusubiza vuba kuko ngo adashaka ko ruva amaraso.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: imodoka itwara abagenzi igonze umuturage wari utwaye amata arakomereka bikomeye.

Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)