Connect with us

Imyidagaduro

Urukundo rwatumye umubyeyi abyara umwana amwita izina rya « Mico The Best »

Published

on

Mu karere ka Kirehe, Umuryango wa Ndagiwenimana Jean Claude wungutse umwana w’umuhungu bamwita Mico The Best, kubera urukundo umubyeyi wamwibarutse akunda umuziki w’uyu muhanzi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi.

Nkuko bigaragara ku ifishi isaba kongera umuntu cyangwa kumukura mu muryango yatangiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo, Umudugudu wa Nshungerezi, Ku wa 27 Mata 2021 handikiwe umwana witwa Mico The Best wa Ndagiwenimana Jean Claude.

Uyu mwana bamwise aya mazina bitewe nuko umubyeyi wamwibarutse ari umufana ukomeye w’Umuhanzi Mico The Best.

Uyu muhanzi aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko yatangiye kwitegura kujya gusura uyu muryango w’abakunzi be nyuma yo gukorwa ku mutima n’iki gikorwa bakoze.

Ati “Umugore muri uwo muryango niwe twabashije kuvugana, yambwiye ko bahisemo kwita umwana wabo amazina yanjye kuko bakunda umuziki nkora. Ndi kuganira nabo ku buryo nshobora kuzabasura bya vuba.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye no kumenya aya makuru, ati “Ni iby’agaciro buri wese yakwishimira, niba ibyo dukora bishobora gukora ku mitima y’abantu kugeza ubwo bamukwitirira ni iby’agaciro gakomeye.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar