in

Urukundo rwakoresheje umwana w’umuhungu ikintu ashobora kuzicuza ubuzima bwe bwose

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15 usanzwe ucuruza insenda ku muhanda ,urukundo rwamukoresheje ikintu ashobora kuzicuza ubuzima bwe bwose .

Ikinyamakuru Yabaleft online cyashyize hanze inkuru y’umwana wo mu gihugu cya Nigeria usanzwe ucuruza insenda ku muhanda , wasanzwe yariciye ibisebe ku kuboko kwe kw’ibiryo ari kwiyandikaho izina ry’umukobwa bakundana mu rwego rwo gushimangira urwo amukunda.

Uyu mwana w’umuhungu yiyanditseho  izina “zainab” rikaba ari izna ry’umukobwa ngo basanzwe bakundana .

Uyu muhungu utigeze utangazwa amazina wabonaga umubiri we ugifite ibikomere bigaragara ko iryo zina nta gihe giciyemo aryiyanditseho.

Iki kinyamakuru ntikigeze gitangaza  neza icyo uyu muhungu yakoresheje yiyandikaho ,ariko wabonaga ko ashobora kuba yakoresheje akuma ,cyangwa uburyo bwa cyera bwakoreshwaga no mu Rwanda bwo gukoresha amata y’imiyenzi.

Uyu mwana w'umuhungu urukundo rwamukoresheje ibintu ashobora kuzicuza mu myaka iri imbere
Uyu mwana w’umuhungu urukundo rwamukoresheje ibintu ashobora kuzicuza mu myaka iri imbere

Aha umuntu akibaza byagenda gute aramutse ashwanye n’uwo mukobwa ntabe ariwe babana nk’umugore n’umugabo cyangwa akagira akazi kamusaba kuba ntagishushanyo agira ku mubiri !?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Zari ari ku rundi rwego” Mushiki wa Shakib umukunzi wa Zari, yasabye umugore uvuga ko musaza we basezeranye yamuha amahoro

Munyakazi Sadate yakoze igikorwa cyananiye Perezida Uwayezu Jean Fidele bituma abafana ba Rayon Sports bamusabira umugisha ku Mana