in

URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Munezero Aline wamenyekanye cyane muri filime ya Bamenya yamaze gutangaza ko atakiri mu rukundo n’Abijuru Benjamin bahimba Bent, wamwambitse impeta mu minsi ishize ndetse bikaba byaravugwaga ko biteguye kubana akaramata.

Ubwo Bijoux yambikwaga impeta yabwiye umukunzi we amagambo aryohereye y’urukundo.

Ni umuhango bakoze tariki 28 Kanama 2020 ,ndetse bikavugisha benshi bahamya ko iyi couple iberanye.Nyuma y’amezi asaga atanu ashize rero Bijoux yatangaje ko bamaze gutandukana. Ni mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na ISIMBI Tv kuri Youtube aho yavuze ko magingo aya yamaze guhindura umukunzi gusa ntiyeruye ngo avuge uwo bari kumwe mu rukundo dore ko yari yambaye indi mpeta.

Bijoux avuga ko yasanze ataryohewe n’urukundo rw’uwari wamwambitse impeta maze ahitamo kumureka,yavuze ko bamwe bashobora gukeka ko ibyamamare bitagira urukundo ruhamye ati “ariko ntakintu umuntu ashobora gukora ngo gishimishe bose “,Ndabizi abafana bashobora kunyibasira ariko ntakundi nabigenza ukuri mfite ni uko ntakiri kumwe na fiancé wanjye”

 

Kurikirana ikiganiro kirambuye Bijoux yagiranye na ISIMBI TV ukanz3 kuri iyi videwo hasi hano:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi ushobora kuba utazi kuri Jennifer Lopez washyingiranwe n’abagabo batatu ,akavugwa mu rukundo n’abandi benshi cyane(AMAFOTO)

Ngizi impamvu zikomeye zituma benshi batinda kubona abo barushingana.