in

Urugendo rwa Vinicius Jr ukinira Brazil Kandi akomoka muri DRC

Binyuze ku makuru barahuye ku Rubuga Nkusanyamakuru ‘‘Wikipedia’’, benshi mu bakoresha internet muri RDC basangije ababakurikira inyandiko zigaragaza ko umubyeyi wa Vinícius Junior w’umugore yitwa Tatiana Kalonji Mbuyi, ndetse uyu musore akomoka mu Ntara ya Kasaï.

Ugendeye ku magambo y’ibanze akoreshwa mu gushakisha nta na rimwe rigaragaza mu by’ukuri icyemeza ko uyu musore w’imyaka 22 akomoka muri RDC. Yaba iyo wanditse “Congolese Vinícius”, “Vinícius mother”, “Vinícius origins” cyangwa “Tatiana Vinícius” ntacyo ubona kimwerekezayo.

Usibye ko nta gitangazamukuru cyemeza ko uyu musore akomoka muri RDC no ku rubuga rw’Ikipe ye ya Real Madrid ntabwo aya makuru agaragaraho.

Kuri uru rubuga rwanyujijweho aya makuru rushobora kwandikwaho na buri wese, ibi bituma ibyandikwaho bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma bitewe n’uwabyanditse, aho yakuye amakuru cyangwa inyungu abifitemo.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse byagaragaye ko mama wa Vinícius Júnior, yitwa Tatiana Vinícius yavukiye mu Mujyi wa São Gonçalo ho muri Brésil, ashyingirwa n’umugabo witwa José Paixao de Oliveira ahagana mu 1990.

Aba bombi bakimara kubana babyaranye abana batanu barimo Vinícius Júnior wavutse tariki 12 Nyakanga 2000, ndetse ni we mfura yabo. Nyuma yakurikiwe n’abandi bahungu batatu n’umukobwa umwe.

Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ari gukina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022, kiri kubera muri Qatar. Amaze gutsinda igitego kimwe muri iri rushanwa yitabiriye ku nshuro ye ya mbere.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwiyitaga umuhanuzi yafashwe amaze kwishyingira abagore 20

Imbeba y’intwari mu gutegura ibisasu igiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru