in ,

Urubyiruko rwibumbuye mu muryango YOUTH STAND UP rutangiye gahunda y’intangarugero ku bahanzi Nyarwanda

Youth Stand Up n’umuryango ubarizwamo urubyiruko rufite impano zitandukanye zirimo kuririmba no gucuranga ndetse n’izindi mpano zishingiye ku ikoranabuhanga, ukaba ufite intego z’ubukungurambaga mu rubyiruko hagamijwe kurwanya inzitizi zituma urubyiruko rudatera imbere hifashishijwe cyane cyane izo mpano zavuzwe haruguru.

Stand1

Uyu muryango rero ukaba watangije gahunda y’ubukangurambaga mu rubyiruko ifite insangamatsiko yo kurwanya ibiyobyabwenge, nka kimwe mu nzitizi zituma urubyiruko rutiteza imbere. Ibiki bikaba bizakorwa binyuze mu gitaramo Youth Stand Up iri gutegura mu cyumweru gitaha.

 

Iki gitaramo kizaba tariki ya 20 Mutarama 2016, kikaba kizabera mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Centre des Jeunes Gatenga benshi bakunze kwita kwa Carlos impande ya Zion Temple kwa Gitwaza, kikaba kizahera ku isaha ya 13h30 kugeza saa 17h30.

Stand2

Nkuko twabitangarijwe n’uhagariye uyu muryango ariwe Habimana Hyadema bakunze kwita LuckyJo, ngo bahishiye byinshi abantu bazaza kwihera ijisho iki gitaramo by’umwihariko urubyiruko, dore ko bazaba bafite abahanzi batandukanye, haba ababarizwa muri uyu muryango baririmba Live Music, ndetse n’abandi bahanzi bakunzwe mu gihugu.

Stand3
LuckJo

LuckJo usanzwe uzwi nk’umuhanzi w’injyana ya R&B, akaba kandi asaba abanyarwanda gukomeza kubashyigikira muri iyo gahunda yabo yo kurwanya iyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kurwanya inzitizi zituma urubyiruko rutabasha kwiteza imbere, ikindi kandi arashikariza urubyiruko kwitabira iki gikorwa doreko kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’ukuntu Chris Brown yamenyekanye yakoze benshi ku mutima

Lil G yongeye kugaragariza umukunzi we ko amukunda bihebuje