inyigisho
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo

Muri gahunda ya guma mu rugo ukunze gusanga abatuye mu rugo rumwe bose bakora ibintu bimwe. Abagabo mu minsi isanzwe bimenyerewe ko babyukira mu kazi usanga batikoza igikoma kubera ko baba bihuta basiganwa n’amasaha birinda gukererwa, nyamara muri guma mu rugo nta rwitwazo baba bafite kuko basangira n’abagize umuryango wose buri kimwe cyateguwe mu rugo harimo n’icyo gikoma ndetse abantu benshi iyo bumvise gahunda ya guma mu rugo bakoresha imvugo batebya bavuga bati: “ajyajya! Ubu abagabo bagiye gusubira ku gikoma kabisa!”. Si abagabo gusa usanga bakora cyangwa se bafata ibyo batari basanzwe bafata kuko usanga abantu bose bagize umuryango bagira umwanya uhagije wo gukora ibyo batari basanzwe bakora kubera ko umwanya uhari uba ubibemerera. Muri iki gihe rero umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, twifuje kubakusanyiriza urutonde rw’ibintu mushobora gukora mu gihe muri mu rugo bikabafasha gukomeza kuryoherwa n’ubuzima ndetse no kumererwa neza mwibereye mu rugo iwanyu.
1.Gerageza kwiga ibintu bishya: Muri gahunda ya guma mu rugo ushobora kwiga ibintu bishya utari uzi. Usanga abahungu benshi badakunze kujya mu gikoni ngo bajye guteka nyamara mu gihe cya guma mu rugo haba hari umwanya uhagije, niba utazi guteka ushobora kubyiga ku buryo igihe cya guma mu rugo gishobora kurangira waramenye guteka ndetse neza.
2.Iga gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubyara inyungu: Muri gahunda ya guma mu rugo abantu ukunze gusanga bafite umwanya uhagije wo gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media) nyamara usanga abenshi bazikoresha mu buryo bwo kwishimisha nyamara bashobora kuzibyaza umusaruro bakaba bakorera amafaranga mu gihe bibereye mu rugo. Imbuga nkoranyambaga mu gihe zikoresheje mu buryo bwiza zibyajwe inyungu zishobora guha amafaranga nyirazo.
3.Kora imyitozo ngororamubiri: Muri gahunda ya guma mu rugo ukunze gusanga abantu benshi bafata igihe cyabo bakirirwa mu buriri biryamiye cyangwa barimo gukoresha amatelefoni yabo ku buryo usanga abagira ibitekerezo byo kuba bakora imyitozo ngororamubiri ari bake, nyamara burya umubiri uba ukeneye gutwika ibinure ndetse no gusohora imyanda nicyo gituma imyitozo ngororamubiri nayo ari ingenzi cyane ndetse ifasha cyane muri gihe abantu bari mu rugo muri gahunda ya guma mu rugo.
4.Ushobora kureba filime: Muri gahunda ya guma mu rugo kureba filime nabyo biba byiza cyane kuko nk’umuryango uri hamwe iyo mwese murebeye hamwe filime imwe binazamura ubucuti hagati yanyu ndetse n’uburyo bwo kugirana inama hagati mu muryango bukiyongera bitewe nuko mwese muganirira ku mashusho ari muri filime mwarebanye muri hamwe. Si ibi gusa ahubwo kuko filime zinaruhura mu mutwe cyane bityo muri gahunda ya guma mu rugo ni byiza kuyireba kugirango uruhure mu mutwe binagufashe kuza gusinzira neza.
Muri make ibi nibyo bintu by’ingenzi mushobora gukora muri gahunda ya guma mu rugo, hari n’ibindi bintu byinshi mwakora muri gahunda ya guma mu rugo, turimo kubibategurira neza tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.
Mushobora kuduha ibitekerezo byanyu muciye hasi muri comment section
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umunyamakuru Jules Karangwa n’umugore we bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze barushinze (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Miss Igisabo yifashishije indirimbo y’urukundo yifurije Bruce Melodie isabukuru nziza y’amavuko
-
imikino23 hours ago
Umukinnyi w’Amavubi wiyerekanye cyane muri #TotalCHAN2020 agiye kugurwa akayabo yerekeze mu ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi
-
Imyidagaduro2 days ago
Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe
-
inyigisho1 day ago
Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Inzozi z’igihe kirekire za Niyo Bosco zirashyize zibaye impamo
-
Ubuzima2 days ago
Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko agifite ku mutima The Ben nyuma y’iminsi mike amusize akerekeza muri Amerika