in

Uretse gushaka kugura Twitter, Elon Musk yaguze umuntu

Umukire wa mbere ku isi ukora mu kigo k’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, SpaceX akaba afite Isano muri South Africa, Canada ndetse na USA witwa Elon Musk byatangajwe ko yishyuye akyabo k’amadorali 250,000$ kugira ngo haburizwemo urubanza rw’umugore wamureze kubwo gushaka kumufata ku ngufu.

Uyu mugore yasabwe iyi serivisi mu rugendo rw’indege y’ikigo Gulfstream, G650ER, bagana i Londres mu Bwongereza nk’uko yabitangarije inshuti ye.

Yavuze ko Musk yamusabye kumusanga mu cyumba kugira ngo amukorere ‘massage’ ariko yageramo agasanga undi yambaye ubusa uretse ishuka yari ipfutse igice cyo hasi.
Mu gihe uyu mugore yakoreraga ‘massage’ shebuja ngo Musk yamweretse igitsina cye amukoraho amusezeranya kumugurira ifarasi mu gihe yaba yemeye gukora ibirenzeho.

Nyuma y’uko byanze, uyu mugore yatangiye kujya arebwa nabi n’abakoresha be hanyuma yigira inama yo kujya kurega shebuja  ariko birangira acubije urubanza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni impumyi: amafoto y’amacouple atangaje cyane ku isi

Uwari wambariye umusore mu bukwe yarongoye umugeni nyuma yo kumwereka urukundo yamukunze