Connect with us

inyigisho

Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo

Published

on

Muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye cyane cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye cyane cyane usanga giterwa n’ingeso karemano y’umuntu by’umwihariko ibi bikunze kuba ku bagabo. Abagabo benshi usanga batanyurwa n’abagore babo ahubwo ugasanga biruka inyuma y’inkumi z’i Kigali dore ko nazo ziba zitaboroheye kubera kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo bigatuma bakurura abagabo ndetse abenshi bakabifuzaho urukundo. Nyamara umunyarwanda yabivuze ukuri ati « ihene mbi ntawuyizirikaho iye nziza » usanga ingeso yo kwirukanka inyuma y’inkumi abagabo benshi batarayihoranye ahubwo bagenda bayandura uko iminsi yicuma bayandujwe n’inshuti zabo ziyisanganywe.

Nubwo iibi twavuze haruguru byose  bibaho ariko burya sibyo bya mbere bituma abagabo baca inyuma abagore babo muri iki gihe. Twaganirije umwe mu ba saxologue atubwira ko mu buzima bw’umugabo n’umugore habamo byinshi gusa byose avuga ko aho bizingiye ari hamwe gusa, aho ni mu buriri. Atubwira ko iyo mu buriri bitagenze neza urugo rurasenyuka. Ibi twahise tubigenderaho tuvuga ko burya ingo z’iki gihe zisigaye zisenywa nuko usanga umugabo cyangwa umugore bashakanye, umwe muri bo ataha ananiwe akaba yahita asinzira atabanje gufasha mugenzi we kubaka urugo. Ibi iyo bibaye kenshi bitera umwe mu bashakanye kuba yamuca inyuma. Si ibi gusa ahubwo usanga n’ikoranabuhanga ryadutse naryo rigira uruhare mu gusenya ingo z’iki gihe kuko usanga umugabo cyangwa umugore ahugire mu gusubiza ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa ye ugasanga aburiye umwanya uwo bashakanye.
Hari n’ibindi byinshi bisigaye bituma ingo z’iki gihe zitaramba. Turimo kubibategurira tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

Mushobora kuduha ibitekerezo byanyu muciye hasi muri comment section 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: