in

Umwuka mubi hagati ya Zidane na Gareth Bale

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane yagiye agaragaza inshuro nyinshi ko atiyumvamo nabusa umukinnyi Gareth Bale ndetse yewe yigeze no kuvuga mu ruhame ko mu nyungu z’impande zombi Gareth Bale akwiye kugirishwa akava muri Real. Nyuma yibi byose aba bagabo bombi bakaba baraje kwiyunga Zidane amaze kubonako atakibashije kugurisha Bale ndetse Bale yaje kujya ahabwa umwanya wo gukina uhagije. Kuri ubu rero umwuka mubi ukaba wongeye kugaragara hagati yabo nkuko bitangezwa n’ikinyamakuru AS.

 

Ejo bundi ubwo ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya Eibar umukinnyi Gareth Bale yatunguwe no kubona atangiye umukino ari ku ntebe y’abasimbura ibi bikaba byarimuteye kurakara cyane ndetse igihe Zidane yamwinjije mu kibuga asimbuye, uyu mukinnyi yakinnye bigaragara ko nta bushake namba afite aribyo byaje gutuma Zidane nawe arakara.

As ikaba ikomeza ivugako Bale yavunitse ku mukino bakinnye ku cyumweru, ibi nabyo bikaba byiyongera ku bituma Zidane atamwiyumvamo nabusa kuko ahora avunika cyane.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ikipe ya Chelsea yaba igiye kwibikaho Cristiano Ronaldo?

Menya amagambo yoroheje wabwira umukobwa utinya ukamwigarurira wese.