in

Umwe mu mpanga zigize P-Square yibarutse impanga

Paul Okoye uri mu bagize itsinda rya P-Square ryakoze indirimbo zakunzwe na benshi muri Afurika, yibarutse abana b’impanga ku mugore bamaze imyaka itatu barushinze.

Paul Okoye and Anita his wife with the twins

Uyu muhanzi yatangaje amakuru y’ivuka ry’impanga ze [umukobwa n’umuhungu] zavukiye mu Mujyi wa Atlanta ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2017, abinyujije mu butumwa bw’inkurikirane yagaragaje ko we n’umugore we witwa Anita Isama Okoye bagize umugisha wo kwakira abandi bana mu muryango.

Yashyize ifoto kuri Instagram ahagaze iwe mu ruganiriro, akomoza ku kuba umuryango avukamo ukunze kubyara impanga, yongeraho ati “Ni iki kindi navuga? Mana turagushima, ubu noneho inzu iruzuye […] Yongeye kwandika ashimira abamwoherereje ubutumwa, avuga ko ubuzima bukomeje yerekeje muri Lebanon ’gukuba akazi’ aho itsinda rye ryatumiwe mu bitaramo.

Peter, impanga ya Paul Okoye, yashyize ahagaragara ifoto ari kumwe n’umugore, arandika ati “Papa Ejima [Papa w’impanga] na Mama Ejima, ubu noneho abandi babiri biyongereye mu muryango, nimwonkwe […] Muri make ni ba Okoye bandi, urakoze Mana ku bw’imirimo y’amaboko yawe.”

Paul Okoye n’umukunzi we Anitha Isama bibarutse impanga bageze ku nzozi zabo zo gushinga urugo mu birori byabereye ahitwa Aztech Arcum Events Centre mu Mujyi wa Port Harcourt wo muri Leta ya Rivers. Beretse ubukwe imiryango yabo ku itariki 22 Werurwe 2014, mu birori byabanjirijwe n’ibya gakondo y’iwabo.

Aba bombi bari basanzwe bafitanye umwana witwa Andre Okoye, bakoze ubukwe bwo mu rwego rwo hejuru bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Peter Okoye n’umugore we, Omotola Jalade, Ini Edo, M.I, Banky W,D’banj, Ice Prince, Jude Okoye, Iyanya, Naeto C, n’abandi bazwi cyane muri Nigeria.

Peter Okoye washimye umuvandimwe we ku bwo kwibaruka impanga, na we asanzwe afite umugore witwa Titilola Loretta Omotayo babyaranye abana babiri aribo Cameron na Aliona. Aba bo basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo mu mpera za 2013.

Peter na Paul Okoye bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe. Iri tsinda rimaze imyaka 18 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, ryagiye rifashwa n’inzu zikomeye mu muziki nka Konvict Muzik na Universal Music Group.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isura ya Miss Kundwa Doriane yipfumuje izuru ntivugwaho rumwe !(Ifoto)

Dore amafoto agaragaza ibigango bya The Ben na Meddy yatangariwe n’abantu benshi ku isi