Imyidagaduro
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose

Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2, imwe muri televiziyo za RBA, yahishuye uburyo ukunze gusanga abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose. Ibi Tracy Agasaro yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 1k studio biciye kuri YouTube.

Umunyamakuru Tracy Agasaro
Tracy Agasaro murebye, ni umukobwa ubyibushye ukunda guseka iteka ryose, nubwo atajya yerura ngo avuge ibiro afite, umuntu umurebesheje amaso abona ari umwe mu bantu bafite ibiro byinshi. Gusa, avuga ko yamaze kwimenya, kwikunda no kwiyakira.
Tracy avuga ko impamvu hari abantu babyibushye biheza ahantu henshi, ari uko ahantu hose hateraniye abantu batandukanye aho gukora icyabateranyije batangira kwiha abantu baba bavuga ko ari banini.
Ati “Njya nkunda kubwira abantu bavuga ku bandi, mbere yo kuvuga abandi nawe jya wibuka ko uri umuntu. Hari inshuti yanjye yagize ihungabana biturutse ku kintu nk’iki. Ibuka ko mbere yo kuvuga ku bandi nawe utari miseke igoroye. Hari nk’umuntu waza ubwira ibintu bibi kandi yari yarafashe imyaka 10 ngo yikunde wowe ukaza ukabisenya byose. Niba twicaye tugiye kurya ntutangire kwiha umuntu. Impamvu abantu banini bakunze kwiheza ahantu henshi iyo abantu bicaye bahari nibo bahindura ibiganiro”.
Ibi Tracy abitangaje mu gihe hashize amezi asaga atandatu yemereye umukunzi we wamenyekanye ku mazina ya René Patrick ko yazamubera umugore. Aha hari ku itariki ya 17 Nyakanga 2020.


Ubwo Rene Patrick yari amaze kwambika impeta Tracy Agasaro
-
Imyidagaduro23 hours ago
Umunyamakuru Jules Karangwa n’umugore we bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze barushinze (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Miss Igisabo yifashishije indirimbo y’urukundo yifurije Bruce Melodie isabukuru nziza y’amavuko
-
imikino24 hours ago
Umukinnyi w’Amavubi wiyerekanye cyane muri #TotalCHAN2020 agiye kugurwa akayabo yerekeze mu ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi
-
Imyidagaduro2 days ago
Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe
-
Imyidagaduro14 hours ago
Inzozi z’igihe kirekire za Niyo Bosco zirashyize zibaye impamo
-
inyigisho1 day ago
Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko agifite ku mutima The Ben nyuma y’iminsi mike amusize akerekeza muri Amerika
-
Ubuzima2 days ago
Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.