in ,

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda yahishuye amabanga atanu abakobwa bagenderaho mu guhitamo abakunzi babo (Inkuru irambuye)

Naima Rahamatali, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2016 yahishuye amabanga atanu abakobwa bagenderaho mu guhitamo abasore bakundana.

 

Naima Rahamatali
Naima Rahamatali

Ibanga rya gatanu: Ubwenge

Naima yavuze ko abakobwa bareba cyane abasore bafite ubwenge. Umusore ushobora gushakashaka hirya no hino kugirango arebe icyamuteza imbere akoresheje impano ze.

Ibanga rya kane: Ubusabane

Naima yavuze ko abakobwa ngo burya bikundira abasore basabana cyane, bakunda abantu bose ndetse bakunda kwiterera inzenya cyangwa se blagues mu ndimi z’amahanga

Ibanga rya gatatu: Umubiri ukeye

Naima yavuze ko abakobwa ngo burya bikundira abasore bafite umubiri mwiza kandi ukeye. Gucya k’umubiri yashakaga kuvuga hano si ukugirira isuku umubiri gusa ahubwo ni no kumenya kwambara neza bitewe n’aho ugiye ndetse n’igihe urimo.

Ibanga rya kabiri: Icyerekezo cyiza

Naima yavuze ko abakobwa bikundira abasore bafite icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwabo. Yavuze ko umusore mwiza agomba kugira gahunda y’ubuzima bwe ndetse akanakora cyane kugirango ageree ku cyerekezo yageneye ubuzima bwe

Ibanga rya mbere: Ukwita ku mukunzi

Naima yavuze ko ibanga rya mbere ari naryo abakobwa bose nta numwe uvuyemo bagenderaho mu guhitamo abakunzi babo ari Ukwita ku bakunzi. Aha yashakaga kuvuga ko umusore mwiza agomba kumenya uko umukunzi we yaraye, uko yaramutse ndetse nuko yiriwe mbega ubuzima bwe bwose nawe akabugiramo uruhare ntihagire ikintu na kimwe amuhisha.

Naima yatangaje ko atari aya mabanga gusa kuko hari n’andi menshi gusa aya atanu yavuzwe haruguru ngo ahuriweho n’abakobwa bose.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AkA NI AKUMIRO: Umuhanzikazi Asinah asigaye yiyita igice cy’umubiri w’umugore giteye isoni kuvuga (CYUMVE HANO)

Ndabaza by Aimee Milienne