in ,

Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 agiye guhatanira ikamba rikomeye muri Africa (inkuru irambuye)

Umutoniwase Linda yatoranyijwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa umwaka wa 2017, irushanwa rizabera muri Nigeria mu Ugushyingo 2017.

Umutoniwase Linda we areshya na metero imwe na sentimetero 73 akaba apima ibiro 55. Yari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017, yasoje irushanwa ari igisonga cya kabiri cya kabiri.

Nkuko tubikesha igihe.com, Umutoniwase Linda yavuze ko yatumiwe muri Miss University Africa uyu mwaka nk’umwe mu bakobwa batatu begukanye imyanya ya mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Yagize ati “Ni njye watumiwe uyu mwaka kuko Elsa azajya muri Miss World, Guelda wabaye igisonga cya mbere we yatumiwe muri Miss Heritage Global, urumva rero ko ari njyewe ukurikiyeho, nzajya muri iri rushanwa.”

Miss Umutoniwase Linda yavuze ko yifitiye icyizere cyo kuzaserukira igihugu neza ndetse agasaba Abanyarwanda kumushyigikira biciye mu matora yatangiye gukorwa mbere y’uko abakobwa berekeza muri Nigeria.

Yagize ati “Igikenewe kugeza ubu ni uko bampa amahirwe binyuze kuri page y’irushanwa, ni ugukanda Like ku ifoto yanjye, umukobwa uzagira umubare munini w’abantu bakunze ifoto ye azahita abona amahirwe yo kujya mu icumi ba mbere.”
Umutoniwase Linda n’abandi bakobwa bazaturuka mu bihugu hafi ya byose bya Afurika bagomba kuzagera mu Mujyi wa Lagos ahazabera irushanwa kuwa 17 Ugushyingo 2017.

U Rwanda rwaherukaga guhagararirwa mu mwaka wa 2012, icyo gihe hagiyeyo uwari Nyampinga w’Igihugu Mutesi Aurore gusa ntiyabashije gutahana ikamba.

Umutoniwase Linda yahataniye Miss Rwanda 2017

Ubuyobozi bwa Miss University Africa bwatangaje ko uyu mwaka batumiye abakobwa 54 bo mu bihugu byose bigize Umugabane wa Afurika.

Irushanwa rya Miss University Africa ryatangijwe mu mwaka wa 2010, rihuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu byose bigize Afurika gusa ryari rimaze imyaka igera kuri ine ritaba kubera ibibazo bya Boko Haram muri Nigeria.

Umutoniwase Linda asanzwe ari igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

Umutoniwase Linda ari mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss University Africa

Source: igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona zashimishijwe bikomeye n’icyemezo cya UEFA(Iyumvire)

Cristiano Ronaldo yakoze agahigo kazavanwaho n’iherezo ry’isi gusa(Iyumvire)