Connect with us

Umwe mu bakinnyi bakomeye w’ikipe ya Liverpool agiye gushyira ku karubanda ubugome iyi kipe ikomeje kumukorera (reba hano)

Featured

Umwe mu bakinnyi bakomeye w’ikipe ya Liverpool agiye gushyira ku karubanda ubugome iyi kipe ikomeje kumukorera (reba hano)

Ni kenshi byagiye bigarukwaho mu itangazangazamakuru ko umukinnyi w’ikipe ya Liverpool, Philippe Coutinho ashaka kuyivamo aho kuri ubu FC Barcelona imaze kugerageza Kumugura inshuro 4 zose nyamara umutoza w’iyi kipe Jurgen Klopp agatangaza ko atazigera amurekura.kuri ubu amakuru dukesha Yahoo Sport akaba yemeza ko uyu musore agiye kuvugira Ku karubanda ko Liverpool ikomeje kumuhemukira bikomeye.

Philippe Coutinho arambiwe ibyo akorerwa n’umutoza Jurgen Klopp.

Ni nyuma y’aho Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 23 Kanama ikipe ya Barca yongeye gutanga akayabo ka £138 millioni kuri uyu mukinnyi ,maze mu kiganiro Klopp yagiranye n’itangazamakuru agasa nk’aho agitsimbaraye Ku cyemezo cye cyo kugumana Coutinho ndetse hakomeza gukwirakwizwa amakuru avuga ko Liverpool ishobora kwanga ariya mafaranga na none. Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi akaba avuga ko agiye gutamaza Liverpool kuko ngo ikomeje kumwima amahirwe yo kwiberaho neza ndetse no kwerekeza mu ikipe yumva yishimiye.Bikaba bivugwa kandi ko Coutinho yakomeje kwihanganira ibyo yakorerwaga na Liverpool nyamara ngo igihe kirageze ngo yifatire umwanzuro nk’umukinnyi dore ko yagiye avuga kenshi ko ashaka kugenda nyamara Liverpool ikamwima amatwi.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top