in ,

Umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe ya Chelsea yahishuye ubugome ari gukorerwa n’iyi kipe bitungura abatari bake.

Nyuma y’aho umutoza w’ikipe ya Chelsea, Antonio Conte abwiye umukinnyi Diego Costa ko atakimushaka mu ikipe ye, kuri ubu uyu mukinnyi yongeye gushinza iyi kipe kumufata nk’umunyabyaha ruharwa ndetse no kumubuza uburenganzira bwo kwigira mu ikipe yumva imugwa Ku mutima,ari yo Atletico Madrid.

Diego Costa ntiyishimiye uburyo Chelsea ikomeje kumufatamo.

Mu kiganiro kirekire uyu mukinnyi yagiranye na Daily Mail, yatangaje ko ikipe ya Chelsea imufata nk’umunyabyaha ukaze (Criminal) ndetse igashaka gusa nk’aho imuboshye ntimureke ngo yigendere. Diego Costa yagize ati:” ntegereje ko Chelsea indekura.Ese ubundi kuki batandeka ngo nigendere niba batanshaka? Icyifuzo cyanjye ni ukwerekeza muri Atletico Madrid nahozemo.Navuganye n’umuyobozi (director) wa Chelsea, Marina Granovskaia mubwira ko niba umutoza atanshaka bagomba kundeka nkajya muri Atletico Madrid, barashaka ko nkomeza gukora imyitozo gusa ariko bakambuza guhura n’abakinnyi bagenzi banjye mu rwambariro. Sindi umunyabyaha (criminal) kandi sinzi impamvu bamfata kuriya birengagije ibyo nabakoreye byose.” Uyu mukinnyi akaba atangaje ibi nyuma y’uko ikipe ya Chelsea iherutse kumuca amande angana na £300,000 kubera kumara ibyumweru 2 atajya mu myitozo dore ko yanafotowe yibereye mu birori muri Brazil mu minsi ishize aho kujya mu myitozo hamwe n’abandi.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Iyumvire amagambo AKOMERETSA Neymar yabwiye abafana ba FC Barcelone atsinda igitego cye cya mbere yatunguye abantu benshi

Agashya: Umukinnyi uherutse kwinera muri Jeux Olympique yakoze akandi gashya