in ,

Umwe mu bafana ba The Ben yamwemereye inka nyuma y’ifoto yari amaze gushyira hanze (yirebe hano)

Umuhanzi nyarwanda The Ben ubu uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu ntangiriro zuyu mwaka wari uri mu Rwanda aho yataramiye abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye birimo East African Party n’ibindi nyuma yo gutangaza ko agiye kugaruka hano mu Rwanda abafana be barabyishimiye cyane ndetse mu mpera ziki cyumweru ubwo yabitangazaga ku buryo bwuzuye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umwe mu bafana be yahise amwemerera inka.

The Ben

The Ben akimara gushyira hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Humble yourself.. good things are coming your way #HomeSoon ????????” ugenekereje mu kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo “Iyoroshye, ibintu byiza bigiye kukugeraho #MurugoVuba ????????. Aya magambo ndetse n’imigaragarire y’iyi foto The Ben yashyize ahagaragara nibyo byatumye umwe mu bafana be amubwira ati “Waauu maze watuma nkwiher inka yose kd ntanicyo mfte???????? anyw nc look????” bigaragara ko yishimiye cyane umuhanzi The Ben.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abafana ba The Ben

Nkuko kandi umuhanzi The Ben yabitangaje, agiye kongera kugaruka gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kiswe KWITA IZINA GALA DINNER kizabera muri Kigali Convention Center taliki ya 26 Kanama 2017. Bikaba biteganyijwe ko The Ben azasesekara i Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni inkuru mbi cyane ku bakunzi ba Arsenal nyuma yo gutsinda umukino wa mbere wabo wa Champiyona

Meddy, The Ben, Urban Boys na DJ Phil Peter bari mu bahatanira ibihembo bikomeye cyane muri Africa (inkuru irambuye)