in

Umwarimukazi ari mu mazi abira nyuma yo gukorera ibya mfura mbi umunyeshuri yigisha

Umwarimukazi ari mu maboko ya polisi aho arimo guhatwa ibibazo nyuma yo gukubita umunyeshuri w’umukobwa yigisha akamukomeretsa amuziza ko atakoze umukoro we.

Uyu mwarimukazi w’ishuri ryitwa Happy Royals International ryo muri Ghana yatawe muri yombi azira gukomeretsa umunyeshuri w’imyaka icyenda yigisha. Uyu mwarimu, Elizabeth Tweneboah Kodua w’imyaka 30 y’amavuko yashyikirijwe polisi nyuma yo guhohotera uyu mwana.

Ku wa kane, se w’uwahohotewe, Mohammed Saani, yatangaje ko atishimiye iki kibazo anagaragaza ko yifuza ko ibyo uyu mwarimukazi yakoreye umwana we yabihanirwa.

Ati: “Nari ku kazi mbonye terefone ko mwarimu yakubise umwana wanjye kubera ko yananiwe gukora umukoro yahawe. Ntabwo nari niteze ko bizaba bikomeye. Mbonye uburyo yakubiswe bunyamaswa, afite ibikomere hirya no hino, sinshobora kubyihanganira”

“Igihe nagerageje guhangana n’umuyobozi w’ikigo, yararakaye cyane. Yavuze ko mwarimu yamaze kumusobanurira icyo yakoze, nuko mbimenyesha polisi maze njyana umwana wanjye mu bitaro. Nigute umwarimu ashobora kuba umugome? Iyo nza guhura na mwarimu ku imbona nkubone ntiyari kunkira”.

Ubuyobozi bw’ishuri bwanze kuvuga kuri iki kibazo usibye kuvuga ko ubuyobozi burimo kureba iki kibazo ngo hagire igikorwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ari mu marira menshi nyuma y’aho umupolisikazi amusanze yambaye ubusa

« Ngwino twongere tuhatwike! » – Amagambo Nana wo muri city maid yabwiye Ndimbati amaze gufungurwa